Irwanda

Abita Kagame umunyagitugu ni ikimwaro baterwa n'ibyo babona,U Rwanda si paradizo ariko n' intangarugero.







Ibi byavugiwe kuri televiziyo y’abafaransa ya Canal+ mu kiganiro cyabo cyahariwe Afurika cya ‘Les Mardis de l’Afrique’, ahatambutse ikiganiro cyari cyihariye k’u Rwanda cyatambutse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2017,

Iki kiganiro cyari cyihariye k’u Rwanda aho by’umwihariko bagarukaga ku gaciro kahawe umugore ndetse n’uburyo yakabyaje umusaruro akagira uruhare mu iterambere ry’iki gihugu cyanyuze mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki kiganiro cyabanjirijwe na filimi mbara nkuru(Documantaire) yari yiswe ‘Les Femmes de Pouvoir’ aho bagiye bagaragaza uburyo umugore mu Rwanda yahawe ijambo. Aha baganirije abanyarwandakazi bari mu bice bitandukanye by’ubuzima bw’igihugu, harimo abayobozi ku rwego rwo hejuru rw’igihugu nka Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, Perezida w’Inteko Nshingamategeko Donatille Mukabalisa na Minisitiri w’Ubuzima Diane Gashumba.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, ni umwe mu batanzweho urugero nk’abagore bafitiye igihugu akamaro gakomeye

Uretse aba, Gaga wakoze iyi filimi yanaganirije abagore bagiye bagaragara mu mirimo isa n’iyagahariwe abagabo harimo Alice Niragire, umunyarwandakazi wa mbere wabaye umuganga ubaga, Slyvie umutegarugori w’umukanishi ndetse na Esther Mbabazi umunyarwandakazi watwaye indege bwa mbere.

Nyuma y’iki kiganiro Hapsatou Sy wa Canal + wari ukiyoboye yakiriye muri studio Mehdi Ba, umunyamakuru wandikira ikinyamakuru Jeune Afrique agakurikirana cyane amakuru y’u Rwanda, wamufashije gusesengura iyi ngingo y’uburyo umugore yahawe ubushobozi mu Rwanda.



Mehdi Ba wa Jeune Afrique, niwe wafashije umunyamakuru wa Canal + gusesenguraiyi ngingo

Mehdi Ba yatangiye ahamya ko ubushobozi n’ijambo umugore yahawe mu Rwanda ari imwe mu nkingi zazamuye igihungu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994. Yagaragaje kandi itandukaniro ry’u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika ahereye i Dakar muri Senegal aho aba.

Yagize ati “Nubwo nibanda cyane ku makuru arebana n’u Rwanda mba i Dakar muri Senegal, ariko ndababwiza ukuri ko byagorana cyane kumva ko umugore yaba perezida w’iki gihugu, ndahamya ko byatwara igihe kinini kuruta mu Rwanda aho bitatungurana na gato Kagame aramutse avuye ku butegetsi akabusigira umugore. Tubona neza umumaro Madamu Mushikiwabo afitiye kiriya gihugu.”

Yakomeje kandi asobanura ko iri jambo bahawe na Nyakubahwa Paul Kagame wari umaze gufata igihugu mu buryo bugoranye binyuze mu ntambara yaneshejemo abakoraga Jenoside akanayihagarika, abagore baryakiriye neza.


Hapsatou wari uyoboye iki kiganiro yahise amubaza niba koko iri jambo aba bagore bahawe bari babifitiye ubushobozi koko cyangwa ari ukurangiza muhango, Ba adatindiganyije yahise amubwira ati “Njye niko mbibona kuko mpamya ko utafata umuntu ngo umuhe gutwara indege atabifitiye ubushobozi! Iyo urebye abazengurutse Kagame b’abasivile higanjemo abagore. Dusangamo umugore ndetse ukuri muto uyobora ibijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho, harimo minisitiri muri perezidansi usanga ari abagore, nababwiye minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’abandi benshi. Aba bagore bose bagenda berekana ubushobozi bifitemo.”

Ubu bushobozi kandi bwari bwagarutsweho na madamu Diane Gashumba, minisitiri w’ubuzima mu kuganiro yagiranye na Gaga wakozi filime mbarankuru aho yagize ati“Umunyarwandakazi yamaze kugaragaza ko ashoboye. Mu kazi mubona bakora ntabwo baba bagahawe gutyo gusa ahubwo habaho guhatana bakegukana imyanya kimwe no mu matora nuko biba bimeze, bahatana n’abandi ubushobozi bafite bukabahesha kwegukana iyo myanya.”

Mehdi Ba yakomeje asomanura ko ubu ari ubushobozi bahabwa n’urutonde rurerure rw’amahirwe bahawe harimo nko koroherezwa kwiga n’ibindi byinshi atifuje gutindaho ariko avuga ko mu kwiyubaka u Rwanda rwashyize imbaraga mu bantu barwo rwibanda ku bagore n’urubyiruko.

N’ubwo baganiraga ku ngingo y’umugore mu Rwanda, Perezida Kagame yagarutsweho cyane bavuga ko byose bishingiye kuri politike ye yahaye ijambo abagore n’urubyiruko

Akivuga ku rubyiruko, Hapsatou yahise amubaza niba koko gukoresha no guha umwanya urubyiruko ari ikintu perezida Kagame yumva ndetse akanashyira mu bikorwa urebeye cyane ku kuba abakuru b’ibihugu byinshi bya Afurika usanga ari abantu bakuze ndetse na Kagame ubwe akaba yariyamamarije gukomeza kuyobora igihugu mu myaka 7 iri imbere.

Iki kibazo Ba yagisubije agira ati “Ibyo kuba Kagame yatangiye kuyobora manda ya 3 ni ikindi kiganiro mpaka twatindaho, ariko ngarutse ku kibazo mwari mumbajije, Kagame aha urubyiruko umwanya kuko iyo urebye abamukikije n’inshingano nyinshi usanga benshi zihabwa muri bo ari abakiri mu myaka ya za 30 (trentenaire).”

Hapsatou Sy, wari uyoboye ikiganiro yibajije impamvu ibi byiza byose yabonye ku Rwanda muri filime mbarankuru ndetse n’ibyo Ba yamubwiye, ibihugu bituranye n’u Rwanda bitabyigiraho.

Ba yamubwiye ko nubwo bitarakomera cyane ariko bigenda biza ndetse amuha urugero kuri perezida wa Gineya, Alpha Condé. Ba ati “Naguha urugero kuri perezida Alpha Condé wanabyivugiye, ndasubiramo nk’uko yabivuze ati ‘Simfite isoni zo kwemera ko u Rwanda rwateye imbere cyane kurusha Gineya kandi turashaka kurwigiraho’ kandi aha yavugaga mu mpande zitandukanye z’iterambere. Ikindi kandi u Rwanda ni igihugu gifite abaturage bumvise ko nyuma ya Jenoside yabashegeshe bagomba guhitamo guheranwa n’amaganya cyangwa se gukora bagatera imbere kandi bahisemo neza bahitamo kwishyira hamwe bakiteza imbere.”

Hapsatou ati "Ko numva hari abanenga u Rwanda cyane, byo wabisobanura gute"

Aha Hapsatou yongeye kwibaza niba koko u Rwanda cyaba ari igihugu cyiza gusa nk’uko Ba yakomeje kubigarukaho ariko amubaza niba u Rwanda rwaba rudafite ikibazo dore ko ngo hari n’abavuga ko Paul Kagame ari umunyagitugu.

Ba yasubije ati “Nibyo koko uyu munsi mwakoze inkuru igaragaza ko ibintu byose ari byiza mu Rwanda ariko nzi neza ko hari izindi nkuru zikorwa zishobora gutanga indi sura. Iki gihugu mu maso y’ibihugu byo mu burasirazuba (L’Occident) kimwe yewe na bimwe byo muri Afurika bamwe bahitamo kukibona nka paradizo abandi bakifuza ko cyagaragara nk’ukuzimu. Ariko njye iyo nitegereje neza ibibera muri kiriya gihugu mpamya ko kitakwitwa paradizo ariko niyo numva abakigereranya n’ikuzimu cyangwa na Koreya y’Amajyaruguru ya Afurika, mu myaka 23 maze nkurikiranira hafi ibibera mu Rwanda sindabona amakuru y’ibitangazamakuru mpuzamahanga yuzuye ubugome no gusebanya gukabije (hostile) nk’ayavugwa k’u Rwanda(…)."

Yongeyeho ati " Njye ntekereza ko ibihugu by’i Burayi na Amerika y’Amajyaruguru bitumva neza u Rwanda kandi ni uguhera mu myaka myinshi ishize. U Rwanda ni kimwe mu bihugu byajwemo n’abakoloni mu myaka ya nyuma yabo mu mpera z’ikinyejana cya 19 maze baza bababibamo umwuka w’amacakubiri ndetse byanabaye intandaro ya Jenoside nubwo yakozwe n’abanyarwanda

ubwabo ariko ni aho byakomotse. Hanyuma rero mu mwaka wa 1994, isi yakangutse ifite inkomanga ku mutima kuko yaretse abasaga miliyoni bakicwa nyamara nta ruhare na ruto bagize ngo babatabare. Ntekereza rero ko u Rwanda rwa Kagame ari u Rwanda rwarokotse rufite ishema n’icyubahiro aho ruvuga ngo ‘Turabizi neza ko twishoboreye kwikemurira ibibazo kuko igihe twari tubakeneye twarababuze.’(…)."

Mu gushimangira ibyo yavugaga yongeyeho ati " U Rwanda urugereranyije n’ibindi bihugu bya Afurika ushobora kuyifata nk’indi Afurika yihariye. Ni igihugu gikeneye ibindi bihugu n’ubufasha bw’amahanga ariko si igihugu gisabiriza, si igihugu gihora giteze amaboko. Ni igihugu gishikamye ku gaciro kacyo kandi bazi neza ko bashobora kwigeza ku byiza byinshi badategereje amahanga.”


Les Mardis de l’Afrique ni kimwe mu biganiro sheneya Canal + yatangije muri uyu mwaka cyahariwe Afurika aho buri wa Kabiri bagenda baganira ku ngingo zitandukanye z’ibibera kuri uyu mugabane.




231 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content