Irwanda

Bimwe mubintu byaranze urubanza rw'umuryango wa rwigara ejo murukiko utamenye.







Ku nshuro ya Gatatu abaregwa bose :Diane Shima Rwigara,Adeline Rwigara na Mme Mukagemanyi Rwigara basabye ko urubanza rusubikwa; impamvu yabyo n’uko bifuza undi munyamategeko wiyongera kuwusanzwe ubunganira.

Ibyaranze uru rubanza umunsi wejo,

1.Adeline Rwigara arashaka umwunganizi wunganiye Ingabire Victoire na pasiteri Jean Uwinkindi :

Mme Mukangemanyi Adeline Rwigara arifuza kunganirwa n’umuntu mushya ariwe Me Gatera Gashabana aravuga ko Me Buhuru Celestin yakomeza kunganira abana be ariko we agahabwa undi Munyamategeko.

Yavuze ko akeneye kuzunganirwa na Me Gatera Gashabana. Gashabana ni izina rizwi mu ubutabera bw’u Rwanda uyu niwe wunganiraga Pasiteri Jean Uwinkindi; yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akatirwa gufungwa burundu, ahita ajuririra icyo cyemezo.

Uwinkindi wahoze ari umushumba mu itorero rya ADEPR mu yahoze ari Komini Kanzenze muri Perefegitura ya Kigali Ngari, yakatiwe icyo gihano n’Urukiko Rukuru ku wa Gatatu tariki ya 30 ukuboza 2015.

Gashabana kandi yunganiye Mme Ingabire Victoire; Ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2013, urukiko rw’Ikirenga rwakatiye Ingabire Victoire igifungo cy’imyaka 15 mu isomwa ry’urubanza yaba we ndetse n’ubushinjacyaha bari bajuririye nyuma yo kumukatira bwa mbere igifungo cy’imyaka 8.

Ingabire Victoire watangiye kuburana mu mwaka wa 2010 afunzwe, yakatiwe iki gifungo nyuma yo guhamywa ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo,kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

2.Aristote Rwigara(Umuhungu wa rwigara) yinjiye mu rukiko yambaye umupira uriho ifoto yase


Urubanza rumaze iminota 45 rutangiye,musaza w’abo ariwe Aristote Rwigara yinjiye mu rukiko aje kumva urubanza rwa bene nyina.Yari yambaye agapira kariho ifoto ya Se, Rwigara Assinapol.

Ku nshuro ya mbere nabwo uru rubanza rutangiye rwanagaragayemo abahungu ababiri bwa ba Nyakwigendera Assinapol Rwigara, aribo ni Arioste Rwigara na Aristote Rwigara.

3.Me Bernard Ntaganda Prezida Fondateri w’ishyaka PS Imberakuri ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ryamaze gucikamo ibice ndetse nawe wafunguwe yari yitabiriye uru rubanza.

4.Mu cyumba cy’iburanisha harimo kandi abadiplomates benshi n’abakozi ba za ambasade hano mu Rwanda ndetse n’ibitangazamakuru byinshi byo mu Rwanda n’ibindi mpuzamahanga.



5.Uru rubanza rwitabiriwe n'abantu benshi, hari umutekano mwinshi kandi kwinjira baragusakaga.


Adeline Rwigara(Umudamu wa Nyakwigendera Rwigara) ari mu myenda yirabura ishati n’ijipo, mu rukiko ati “Murakoze Perezidante mamwe bacamanza, mu cyubahiro cy’Imana ndabashimiye….ibyaha ndegwa ntabwo mbyemera.



Mu rubanza rwo ku wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2017 Diane Rwigara kuri iyi nshuro yambaye agakanzu ku mweru kamurekuye tumwe dukunze kwambarwa mu bihe by’ubushyuhe, mu rukiko ati “nanjye ntabwo mbyemera.”




Murumuna we Anne Rwigara ari mu ipantalo yirabura imwegereye n’agashati k’amabara y’umukara n’umweru bivanze yabawe na Mukuru we ntibibagiwe byabitambaro bakunze gufunga mu mutwe, mu rukiko nawe ati “ibyaha ndegwa n’ubu biracyantungura ,ntabwo mbyemera.

Abinjiraga murukiko bose babanje gusakwa kandi rwari rwitabiriwe n’abantu benshi.


Photos:Igihe

Twegeranyije iyinkuru twifashishije Umuryango.rw na Igihe.com





1538 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content