Irwanda

Muburyo Butunguranye Royal TV yafunzwe burundu.







Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeri 2017, ahagana saa yine, nibwo ubuyobozi bwa Royal TV na Royal Fm bwakoranye inama n’abanyamakuru ndetse n’abandi bakozi, bamenyeshwa ko kubera ikibazo cy’ubukungu Televiziyo ifunzwe burundu hagasigara hakora radio gusa.

Umuyobozi wa Royal TV na Royal FM yaganiriye n’Ikinyamakuru IRWANDA.RW abazwa iby’iki cyemezo avuga ko bakiri mu nama n’ibindi bijyanye n’uwo mwanzuro, ko aza kuduha ibisobanuro nyuma.

Ubuyobozi bwa Radio ya Royal FM na Televiziyo ya Royal TV, kuwa Gatanu tariki 31 Werurwe 2017, bwari bwirukanye abanyamakuru benshi icyarimwe kumpamvu z’ubushobozi bwo gukomeza kubahemba nk’uko babitangaje icyo gihe.

Abakozi ba Royal TV babwiye Ukwezi.com ko iyi televiziyo yagiye ishorwamo amafaranga menshi, cyane cyane mu guhemba abakozi bahenze ariko umusaruro w’akazi kabo ntutume babasha kunguka, kuburyo bashoraga amafaranga menshi ntibayagaruze, ari nabyo byatumye banzura ko bagomba gufunga televiziyo hagasigara radiyo.

Royal FM na Royal TV, nta gihe kinini cyari gishize bakuye abanyamakuru bari bakunzwe ku bindi bitangazamakuru bitandukanye nka TV10 na Radio 10, Isango Star na Isango TV, Flash TV na Flash FM n’ibindi, kandi amakuru yizewe ikinyamakuru ukwezi dukesha iyinkuru gifite ni uko abo bari bakuwe ku bindi bitangazamakuru bemererwaga amafaranga y’umurengera, bamwe muri bo bahita birukanwa ariko n’abasigaye bananirwa gukomeza kubahemba uko bikwiye, banzura ko hafungwa televiziyo hagasigara radiyo gusa.





423 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content