Irwanda

Nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida w'u Rwanda agiye kwiyamamariza kuba depite.







Philippe Mpayimana uherutse gutsindwa mu matora aheruka guhatanamo y’umukuru w’igihugu, akomeje kugaragaza ko akfite inyota yo kugaragara mu ruhando rwa politike y’u Rwanda aho yagaragaje ko umwaka utaha azatanga kandidatire mu bazaba bahatanira imyanya mu Inteko Nshinga Amategeko umutwe w’Abadepite.

Mu matora aheruka, Perezida Kagame wari umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi yaje ku isonga n’amajwi 98.79, Mpayimana wari umukandida wigenga aza ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0.73% naho Dr Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) aza inyuma n’amajwi 0.48%.


Mpayimana wasubiye mu Bufaransa amaze kwemera ibyavuye mu matora, avuga ko yamaze guhura n’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, abashimira uko bamutoye ndetse abizeza ko agiye kongera kwiyamamaza.


Mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati “Nashimishijwe no guhura n’Abanyarwanda baba mu Bufaransa mbashimira uburyo Abanyarwanda aho bari hose ku isi bantoye ku majwi menshi mu matora ya Perezida aheruka.”

Yakomeje agira ati “Ndabamenyesha ko nzaniyamamaza mu matora y’abadepite ateganyijwe mu mwaka utaha kandi ko nzagerageza gukora ibishoboka byose nkumva ibitekerezo byanyu nk’abantu baba mu mahanga.”

Frank Habineza n’ishyaka rye, atangaza ko hamwe n’ishyaka rye, guhera mu kwezi gutaha bazatangira ingendo mu turere twose tw’igihugu, bitegura amatora y’abadepite azaba umwaka utaha.

Umukandida wigenga wigeze guhatanira kuba umudepite ni Mwenedata Gilbert mu 2013, icyo gihe ntibyamuhiriye kuko yagize 0.4 %. Itegeko rigena ko kandida depite agomba kubona amajwi 5% kugira ngo atsindire kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Kugeza ubu Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ntiratangaza itariki cyangwa ukwezi amatora y’abadepite azaberaho, gusa ni umwaka utaha kuko aribwo manda y’abariho izarangira.




205 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content