Irwanda

Ese igihe Yesu yagereranyaga abantu n'"ibibwana by'imbwa" yari abatutse?







Igihe Yesu yari mu ntara ya Siriya yategekwaga n'Abaroma yahanaga imbibi na Israyeli, hari Umugore w'umugiriki waje kumusaba ko yamufasha.

Amagambo Yesu yamubwiye yumvikanamo imvugo yo kugereranya abatariAbayahudi n'ibibwana by'imbwa. Mu gihe cy'amategeko ya Mose, imbwa yari munyamaswa zihumanye Ibitubisanga mugitabo cy'Abalewi 11:27 . Ese igihe Yesu yavugaga aya magambo, yari atutse uwo mugore n'abandi batari Abayahudi? Igisubizo wibaza n'Oya.

Yesu yashakaga gusobanurira abigishwa be ko icyari ki mushishikaje mbere ari ugufasha Abayahudi. Ni yo mpamvu yabwiye  uwo Mugerikikazi ati:"Ntibikwiye ko umuntu afata ibyo kurya by'abana ngo abijugunyire ibibwana by'imbwa" Tubisanga mugitabo cya Matayo15:21-26; Mariko 7:26). Mu muco w'Abaroma n'Abagiriki, imbwa yari itungo rikundwa,ryabaga mu nzu kandi rigakina n'abana. Bityo rero ,amagambo ngo "ibibwana by'imbwa," agomba kuba yarumvikanishaga ko imbwa yari itungo rishimishishije.Uwo mugore amaze kumva ibyo Yesu amubwiye ,yaramushubije ati:Ibyo niko biri Mwami. Ariko rwose  n'ibibwana by'imbwa birya ubuvungukira bugwa buvuye ku meza ya ba shebuja. Yesu yashimiye uwo mugore kuba yari afite ukwizera maze amukiriza umukobwa.Matayo15:27,28.


TUZABAGEZAHO IGICE CYAKABIRI UBUTAHA , MUKOMEZE KUDUHA IBITEKEREZO MUNSI AHABIGENEWE.



250 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content