Irwanda

Ibintu bidasanzwe byo kwitega mu mukino uhuza APR FC na Rayon sports uyumunsi.







Kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Nzeri 2017 saa 15:30 kuri stade Amahoro hateganyijwe umukino usoza indi mu irushanwa ry’amakipe ane ya mbere mu Rwanda ryateguwe n’ikigega ‘Agaciro development Fund’. Umukino uhuza APR FC na Rayon sports urakurikira uhuza AS Kigali na Police FC saa 13h.

Umuriro ugiye kongera kwaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, kubera ihangana ry’abakeba mu mukino w’umunsi wa nyuma w’irushanwa ‘Agaciro Football Championship’. Abatoza b’inshuti kandi bakinanye Jimmy Mulisa na Olivier Karekezi ni kimwe mu bintu bitanu byo kwitega mu mukino uzahuza APR FC na Rayon sports.

  1.Umutoza utsindwa arajya mu mazi abira.

Nubwo Jimmy Mulisa yahesheje APR FC igikombe cy’Amahoro agatsinda imikino ibiri (Police FC na AS Kigali) mu Agaciro Football Championship, ntabwo arahabwa amasezerano mashya kuko ayo afite ararangirana na Nzeri. Gutsinda Rayon sports no kuyitwara iki gikombe biramwongerera ikizere mu buyobozi, ariko natsindwa bishobora kumuviramo kwirukanwa.

Olivier Karekezi we amaze iminsi mike ahawe akazi muri Rayon sports. Ntabwo yitwaye neza mu mikino ya pre season amaze gutoza kuko yatsinzwe ine atsinda ibiri. Biramushyira ku gitutu kuko atakaje ku mukino wa APR FC mu irushanwa ry’Agaciro kandi habura iminsi itandatu ngo bongere gucakirana muri Super Cup izaba tariki 23, byamutesha ikizere cy’abafana bishobora no kumukura ku kazi adatangiye imikino ya shampiyona.


2.Ihangana ry’abatoza bakuranye, bakinanye, babanye.


Jimmy Mulisa utoza APR FC na Olivier Karekezi bagiye guhangana ku nshuro ya mbere ari abatoza kuko basanzwe ari inshuti. Bakinanye imyaka itatu muri APR FC 2001-2004, mbere yuko Olivier Karekezi ayivamo ajya muri Helsingborgs IF yo muri Sweden.

Aba batoza bakinanye mu ikipe y’igihugu Amavubi kuva muri 2003 kugera muri 2011 ubwo Jimmy Mulisa yasezeraga ku mupira w’amaguru. Bahuje byinshi ariko uyu munsi igitutu bariho kirabatandukanya.


Aba batoza bombi baraziranye cyane.



3.Yannick Mukunzi na Rutanga barahangana ku nshuro ya mbere na APR FC yabareze


Nyuma yo kugera muri APR FC muri 2009 bakazamukira mu ishuri ryayo ry’umu

pira w’amaguru, Rutanga Eric na Yannick Mukunzi ubu ni abakinnyi ba Rayon sports. Uyu mukino niwo wa mbere bagiye guhangana n’abakunzi ba APR FC bashimishije imyaka umunani ishize. Byitezwe ko abakunzi ba APR FC baza kuvugiriza induru nkuko babikoze mu mikino ishize bakinnye bambaye imyenda y’ubururu.


Yannick Mukunzi na Rutanga n'ubwambere bari buhangane n'ikipe yabareze.


4.Rayon sports nta Kwizera Pierrot, APR FC nta Imanishimwe Emmanuel

Amakipe yombi arajya muri uyu mukino adafite abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi mu mwaka ushize w’imikino. Kubera ikibazo cy’imvune, Imanishimwe Emmanuel bita Mangwende wa APR FC ntabwo akina na Rayon sports yamureze, nubwo yakoze imyitozo kuri uyu wa gatanu, ngo aracyababara cyane.

Rayon sports nayo irajya muri uyu mukino idafite Kwizera Pierrot, umukinnyi w’umwaka muri shampiyona y’u Rwanda mu myaka ibiri ishize kubera ikarita itukura yahawe ku mukino batsinzwemo 1-0 na AS Kigali kuwa gatatu tariki 13 Nzeri 2017.


 5.Utwara igikombe ashobora kugihabwa hifashishijwe tombola


Mu mupira w’amaguru ntabwo bisanzwe ko hakoreshwa tombola ngo utwara igikombe amenyekane, gusa muri ‘Agaciro Football Championship’ ho birashoboka. Itegeko ry’iri rushanwa rivuga ko mu gihe amakipe anganyije amanota hahembwa ikipe yitwaye neza mu mikino yabahuje. Basanga banganya naho hakitabazwa tombola ngo hamenyekane utwara igikombe.

APR FC muri iri rushanwa ifite amanota atandatu (6), itsinzwe na Rayon sports nayo yagira amanota atandatu (6), mu gihe AS Kigali yaba yatsinze Police FC nayo yaba yagize amanota atandatu (6). Harebwe imikino yahuje aya makipe uko ari atatu yasanga anganya kuko yaratsindanye yose. APR FC yatsinze AS Kigali, AS Kigali itsinda Rayon, bivuga ko Rayon itsinze APR FC zose zaba zinganya.

Itegeko ryagenderwaho hatangwa igikombe ni tombola kuko ingingo y’ibitego amakipe azigamye ntabwo iri mu mategeko y’iri rushanwa.






600 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content