Irwanda

Tekno yataramiye abakunzi be bitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali







Kuri iki Cyumweru nyuma yuko Umuhanzi  w’icyamamare Tekno ategererejwe ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali bakamuheba.

Uyu muhanzi yageze I Kigali mu masaha y’umugoroba ndetse anataramira abakunzi be, aho yafatanije n’abandi bahanzi batandukanye barimo Bruce Melody, Liliane Mbabazi bafashije uyu muhanzi muri iki gitaramo.



Tekno wageze i Kigali yahise ajyanwa mu kiganiro n’abanamakuru aho yabanje kubasaba imbabazi z'uko yakererewe kugera mu Rwanda atangaza ko byatewe nuko yakoze igitaramo muri Kenya nyuma yuko kirangiye gitinze ngo yagowe no guhita aza mu Rwanda.



Nyuma y’iki kiganiro cyamaze umwanya muto, uyu musore yahise ajyanwa ahitwa Camp Kigali aho yagombaga gutaramira Abanyarwanda. Mbere yuko aririmba, nkuko twanabivuzeho hejuru habanje kuririmba abahanzi barimo Bruce Melody na Liliane Mbabazi bose bakaba baririmbye ku buryo bwa Live imbere y’imbaga y’abafana bari bakubise bakuzura icyumba cyaberagamo iki gitaramo.

Saa tanu n'iminota cumi n'itanu ni bwo Liliane Mbabazi yavuye ku rubyiniro, Mc Ange atangira kuganiriza abafana bari bitabiriye ari nako abacuranzi ba Tekno bisuganya.



Nyuma yuko acurangiwe ku buryo bwa Live indirimbo ze shatu, Tekno yahise atangira Play Back Dj aritabazwa nawe si ugususurutsa abafana yivayo. Icyakora indirimbo ye Pana yongeye kumugaragaza nk'umuhanzi ufite indirimbo ikunzwe muri Afurika kabone nubwo n'izindi abafana bagaragazaga ko bazizi.





202 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content