Irwanda

Tekno wari gukorera igitaramo ikigali hari abamutegerereje ku kibuga cy'indege baraheba ( Amafoto)







Augustine Miles Kelechi, umuhanzi wo muri Nigeria wamamaye cyane nka Tekno Miles, yategerejwe i Kigali n’abamutumiye ntiyabasha kuhagerera igihe biturutse ku munaniro yakuye mu gitaramo yakoreye i Nairobi muri Kenya.


Byemejwe ko uyu muhanzi wagombaga kugera i Kigali mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 10 Nzeri 2017, ahagera ku mugoroba saa cyenda zuzuye mu gihe igitaramo ategerejwe kuririmbamo byari biteganyijwe ko gitangira saa munani kikabera muri Kigali Conference and Exhibition Village [ahahoze hitwa Camp Kigali]. Amasaha yacyo yaje guhindurwa gishyirwa saa kumi n’imwe.

Bruce Intore uri mu bateguye iki gitaramo cyiswe “My250 Concert” kigiye kuba ku nshuro ya mbere i Kigali, yatangarije Igihe dukesha iyinkuru ko ikibazo nyamukuru cyatumye uyu muhanzi batumiye atagera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali ku isaha yari iteganyijwe, ari umunaniro yagize biturutse ku gitaramo kindi yaraye akoreye muri Kenya.


Yagize ati “Araza n’iyindi ndege. Ibi byaturutse ku munaniro. Yaraye akoze igitaramo cyatinze muri Kenya kandi na we yijeje Abanyarwanda ko agomba kuza byanze bikunze.”

Tekno yanditse kuri Instagram ashyiraho amafoto n’amashusho agaragaza ibihe byiza yagiriye mu gitaramo yaraye akoze. Yagize ati “Kigali ni mwe mutahiwe. Murakoze Kenya.”

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Pana’, ’Duro’, ’Diana’ muri iyi minsi agezweho mu yitwa ’Go’. Igitaramo byitezwe ko agiye kwitabira mu Rwanda, cyateguwe na Brainwave ifatanyije na Positive Production.

Biteganyijwe ko abitabira igitaramo cya Tekno Miles barasusurutswa n’abahanzi barimo Bruce Melodie, ukunzwe cyane mu ndirimbo ’Ikinya’; Lilian Mbabazi, uherutse kwimukira mu Rwanda ndetse n’itsinda rya Neptunez Band rigizwe n’abaririmbyi n’abacuranzi bafite ubuhanga bwihariye mu muziki.

Iki gitaramo cyiswe “My250 Concert 1st Edition” kije gikurikira ibindi bikomeye bimaze kubera mu Rwanda muri iyi mpeshyi, birimo n’icya Meddy giherutse kubera i Nyamata kikitabirwa n’abakunzi be babarirwa mu bihumbi. Urugendo rwa Tekno wo muri Nigeria i Kigali ruzakurikirwa n’urwa Runtown na we uri mu bahanzi bakunzwe muri Afurika.




 Uyu ni Tekno wategerejwe kukibuga amaso agahera mukirere.







272 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content