Irwanda

Nyabihu: Umunyeshuli w'imyaka 18 yibarutse abana babiri barimo ufite imiterere ijya gusanishwa n'Ingagi.







Umunyeshuri w’imyaka 18 wigaga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Amajyaruguru, yibarutse abana babiri b’impanga harimo umwe ufite imiterere idasanzwe.

Ahagana saa tatu z’ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 9 Nzeri 2017, nibwo uyu mubyeyi utuye ahitwa i Gatovu yabyaye abakobwa babiri b’impanga barimo umwe bivugwa ko ateye nk’ingagi.

Umuganga uyobora Ikigo Nderabuzima cya Rutoyi aho uyu mwana yavukiye, Iyiragiye Claudette, yabwiye Igihe dukesha iyinkuru ko aya makuru ariyo ndetse ko aba bana bose uko ari babiri bari barapfiriye mu nda.

Yagize ati “Nibyo havutse abana babiri b’impanga umwe ubona ateye nk’ingagi mu maso uretse ko nta bwoya n’amaso n’amatwi yari afite ariko wabonaga amatwi yo azaza n’ubwo ntayo yari afite.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’uko uyu mubyeyi abyaye uyu mwana udasanzwe, abaganga bamwegereye bamubwira ko adakwiye kwiheba kubera ko ari bintu bibaho.

Ati “ Ubuzima bw’umubyeyi bwo bumeze neza kuko yamaze kubyakira ubu ari no kunywa no kurya kubera ko twahise tumubwira ko bibaho azabyara undi, Imana yamuhaye bariya izanamuha abandi.”

Iyiragiye yavuze ko kubyara umwana ufite imiterere itamenyerewe ku bantu ari ibintu bisanzwe kandi hari impamvu nyinshi zibitera.

Ati “Impamvu zatuma umwana avuka kuriya ni nyinshi. Bigaragara ko yari afite imyaka 18, nyababyeyi ye ishobora kuba itarihanganyije kwakira abana babiri ku buryo umwana umwe yabonye ibimutunga undi arabibura.”

Yasoje agira inama ababyeyi yo kujya bajya kwisuzumisha mbere y’uko bafatwa n’ibise kubera ko uyu mubyeyi nawe iyo abikora umwana we umwe yari kuvuka ari muzima.

Uyu mwana wavutse ameze nk’inyamaswa yavukanye amagarama 800 mu gihe mugenzi we yari yavukanye ikiro n’amagarama magana abiri.




1550 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content