Irwanda

Soma amwe mu mateka y’Abanyamulenge n’uburyo bize amashuli bamwe bagakunda igisirikare.







Abanyamulenge ni bumwe mu bwoko bw’abaturage babarizwa mu turere duherereye hafi n’imipaka ya Republika iharanira Demokrasi ya Congo, u Burundi ndetse n’u Rwanda . N’ubwo Wikipedia dukesha aya mateka ibivuga itya ariko nta n’uwabura kuvuga ko ubu bwoko bw’Abanyamulenge bunahana imbibi na Tanzania ahegereye inkombe z’ikiyaga cya Tanganyika gihuza u Burundi, Tanzania hamwe n’agace k’Amajyaruguru y’Iburasirazuba bwa Zambia.


Abanyamulenge rero babarirwa mu bwoko bw’inkehwa [ minority population ] , bubarizwa muri Kivu y’Amajyepfo , mu mibare uru rubuga rwa Wikipedia rutangaza , nkuko rubikesha abanditsi Réne Lemarchand ndetse na Gérard Prunier , byatangazwaga ko mu 1990, Abanyamulenge bari hagati y’ibihumbi 60 na 80 aba ngo bakaba bari bahwanye na 4% by’abari batuye iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo.


N’ubwo byari bimeze bityo ariko Abanyamulenge ngo bagaragaweho kugira imico bakomoraga ku Rwanda dore ko byananditswe neza ko inkomoko yabo yari mu Rwanda , gusa icyatangazaga benshi  ni uko ubu bwoko bunavuga Ikinyarwanda, hari imico n’imigenzo imwe n’imwe bari batandukaniyeho n’abandi bavuga Ikinyarwanda babarizwaga muri Kivu ya Ruguru .



 General makenga wayoboye M23


Ibi rero bikaba byarasaga n’ibiyobera abakongomani kavukire ,bahoraga bibaza ni gute abantu baturutse ahantu hamwe kera ariko bagera muri Congo bagatandukanya imico imwe n’imwe n’ubwo bwose uku gutandukana kw’abavuga ikinyarwanda bo kuri Kivu zombi kutavugwaho rumwe cyane .      

Ngo iyo ugereranije Abanyamulenge n’Abanyamasisi , usanga ikidahura ari uko ku batuye Masisi ,uhasanga uruvange rw’abafite inkomoko mu Rwanda mu gihe Abanyamulenge bo uko bagiye bakomeje kwironda bagashyingirana hagati yabo bwite,  ntibivangavange n’abandi.


Wikipedia kandi bwiza.com ikesha iyi nkuru, ikomeza ivuga ko Abanyamulenge ba mbere bashobora kuba barageze muri Kivu y’Amajyepfo ahagana mu kinyejana cya 17 nyuma y’ivuka rya Yezu , gusa ngo mu gihe cyose bahamaze ,aba mbere bahabaruwe mu 1880.

Mu 1895 ariko ngo umubare w’Abanyamulenge wikubye incuro nyinshi , ahanini biturutse ku Mwami Kigeli wa V Rwabugiri , wari umaze gufata ingamba zikakaye ku gusoresha amatungo , mu rwego rwo kuzahura ubukungu bw’u Rwanda , no kubaka ubwami we yashakaga ko buba ubwami buhambaye mu karere kose.

Nyuma y’aho gato rero, imvuru zakurikiye gutanga kw’umwami Rwabugiri, ziri mu byatumye Abanyarwanda benshi bahunga bigira hakurya iyo muri Kivu y’Epfo ,cyane ko bahasangaga inzuri nziza , hamwe n’ibihe byari binogeye ubworozi mu misozi miremire yahoranaga amahumbezi ya Itombwe , iherereye ahirengeye ikibaya cya Rusizi. 


Abanyamulenge mu ntambara ya Shikaramu… banigaranzura Ababembe!


Ahagana mu 1925-1929, nibwo abandi banyarwanda batandukanye bisukiranyije mu ntara za Kivu na Katanga. Bamwe bari bahaje gushaka imirimo, cyane ko hari ikompanyi y’ababiligi yitwaga ‘Union Minière du Haut Katanga’ yashakaga abakozi bagera ku 7000 bo kujya gucukura zahabu na diyama muri Katanga.

Nguko uko byakomeje bityo ,abantu bata igihugu cy’u Rwanda, bisukiranya muri Kivu na Katanga gusa ahagana muri 1959 abandi bambutse batabitewe no kujya gushaka inzuri cyangwa akazi noneho ahubwo bari bahunze imvururu zari ziyobowe n’abahirimbaniraga  ubwigenge mu Rwanda ,mu gihe abanyarwanda bashakaga kwipakurura ingoma ya gikoloni y’ababiligi .

Mbere gato ariko mu 1924, abakoloni  bagabiye [ niko byitwaga ] abanyamulenge inzuri zose zo mu bitwa bya Itombwe n’ahandi hahakikije .

Gusa uku guhabwa izi nzuri ntikwabaguye neza kuko umucancuro Jean Shicramme n’ingabo za Leta bahahanganiye cyane kandi buri umwe agashaka kujya agaburira ingabo ze amatungo y’Abanyamulenge babaga baragiye muri iyo misozi.

Abanyamulenge babibonye batyo ngo bahise bajya ku ruhande, basaba Mobutu Sese Seko wari umugaba w’ingabo za Zayire  z’icyo gihe ,ko yabaha imbunda bakamukiza izo nyeshyamba zari zitangiye kwirara mu nka zabo, zikazirya ku manywa y’ihangu.

Izi nyashyamba ariko kubera ko zari ziganjemo abo mu bwoko bw’Ababembe, kuba Abanyamulenge barishemo benshi bakabona kwibohora ababariraga amatungo,kuva ubwo  na magingo aya byabaye inzigo ikaze ,aho umunyamulenge  aciye umubembe ahanyuza umuriro,ni amoko adashobora kuvuga rumwe ,niyo byagenda gute ,buri umwe aba ahigira undi, akubita agatoki ku kandi.

Guhera ubwo kandi ,abanyamulenge ntibahamye mu bworozi bw’inka gusa ahubwo banamenyekanye nk’abarwanyi bahambaye,kuko nta wundi mutegetsi wari wategeka igihugu cya Congo atifashishije amaboko y’abanyamulenge ngo bimuhire!

No muri politiki hatitawe ku mubare wabo, Abanyamulenge bakomeje kugira ijambo rikomeye muri gahunda z’imitegekere ya Kivu y’Amajyepfo, na Congo muri rusange, kabone n’ubwo bakunze kugabwaho ibitero na bakeba babo biganjemo ababembe ariko buri gihe ,bararwana kandi bagatsinda.


Nubwo bimeze gutyo ariko, Abanyamulenge kuri ubu bakwiriye igihugu hafi ya cyose cya Congo kuko abataragiye kuba mu mijyi nka Moba ku byambu byaho , bituriye mu yindi mijyi ikomeye nka Bukavu aho bakora ubucuruzi bw’inyama  z’inka, zahabu,… naho abandi bitaye ku by’amashuri ubasanga mu nzego z’ubutegetsi muri Kinshasa , Uvira n’ahandi.      

Itegeko teka rya Mobutu ryemerera Abanyamulenge ubwenegihugu ryabaye imbarutso y’amakimbirane

Kuva Abanyamulenge bafasha Maréchal Mobutu Sese Seko Kokou Ng’uendu wa Zabanga kurwanya umutwe wari wiyemeje kumurwanya nkuko byagaragaye hejuru , uyu mutegetsi ntiyahwemye kuba mu ruhande rwabo ,ariko ari nako abatinya cyane.

Kuva ubwo niko kubiyegereza ndetse umwe mu banyamulenge bari intiti witwaga Barthélemy Bisengimana ,niwe wari ukuriye ibiro [ Cabinet du Président ] bya Perezida Mobutu , mu gihe uwitwa Gisaro Muhazo yari Minisitiri akanaba mu nteko nshingamategeko ya Zaire,hari mu 1971.

Uyu Gisaro ariko we na Bisengimana bakoze uko bashoboye ,barahirimbana mpaka hari imirongo ya politiki bashyizeho ,yemera Abanyamulenge n’abandi banyarwanda babaga muri Zaire gusa ibi ntibyamaze igihe.


Iri tegeko ryaje kuba indi mbarutso y’amakimbirane mu myaka ya za 80 kuko hari abanyarwanda biyitaga abahutu bari mu kwaha kw’ubwoko bw’abafulero n’ababembe, mu gihe aba babonaga abanyamulenge nk’abanyarwanda bo mu gihande cy’abo bitaga Abatutsi , ibintu ubona byasaga neza neza na politiki yari mu gihugu cy’u Rwanda rw’icyo gihe.

Bityo mu matora y’ubuyobozi bw’intara yabaye mu 1985 ,Ababembe n’Abafulero [ biyitaga Abahutu bo muri Zaire ] baratsemba bavuga ko Abanyamulenge bemerewe gutora ,ko ariko batemerewe gutorwa kuva ubwo guhangana guhera ubwo.

Abanyamulenge mu gihe babonaga bahohoterwa, mu 1991, bamwe muri bo bari bakiri abasore batangiye gutekereza kuba bakwitoza igisirikare kugirango ishyerezo bazirwaneho ,mu gihe bazaba babangamiwe n’abari babaze kubabuza gutorwa mu matora,bari bahejwemo kwiyamamaza.

Nguko uko bamwe bisanze bari mu bisirikare bitandukanye ,birimo n’icyahoze ari igisirikare cy’inyeshyamba za FPR-Inkotanyi ,aha kandi byumvikane ko bari bafite ku mutima  guhirimbanira kuzajya kubohoza iwabo muri Zaire nabo bakaba bagira uburenganzira nk’ubwabandi baturage bari basangiye igihugu.

Ahagana mu 1995 ,nyuma gato y’aho jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari irangiye , impunzi zari ziganjemo  bamwe bari basize bahekuye u Rwanda ,zageze muri Zaire ,zitiza umurindi abantu batiyumvaga ko bashobora kubana n’Abanyamulenge.

Ahanini byanaterwaga n’uko na Mobutu yari yaratangiye kubavanaho amaboko ,nyuma y’aho amenyeye ko bari mu bagize uruhare  mu gukuraho  ubutegetsi bwa General Major Habyarimana Yuvenali wari incuti ye y’akadasohoka mu Rwanda.

Kuva ubwo rero , hashyizweho komisiyo yari ishinzwe kwiga ku kibazo cy’abanyamulenge ,yari iyobowe na Bwana Mambweni Vangu, mu gihe gito iyi komisiyo yahise itegeka ko byanzurwa ko Abanyamulenge bose ari Abanyarwanda,kandi bagomba gutaha iwabo,hatitawe ku gihe bagereye muri Zaire.

Ibi rero byahise bisa no gukoza agati mu ntozi ,kuko byahuriranye n’uko Bwana Laurent Désire Kabila yahise akora umutwe w’inyeshyamba witwaga Ihuriro riharanira demokarasi no kubohoza Congo ,AFDL [ Alliance des Forces Démocratique pour la Libération du Congo ] mu magambo arambuye y’igifaransa .

Insoresore z’Abanyamulenge si ukuwitabira zivayo, bafashijwe n’igisirikare cy’u Rwanda na Uganda ,bashobora guhirika ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko,no kongera gushing ibirindiro mu butegetsi bwa Congo ,bidaturutse noneho ku busabe cyangwa kwifuza mu magambo ,ahubwo babiharaniye banabirwaniye .

Guhera ubwo ,kugeza magingo aya, abanyamulenge ni ubwoko bukomeye muri Congo ,kuko bagaragara mu nzego zikomeye nk’igisirikare, sena ya Congo ndetse no mu bategetsi batandukanye bo ku rwego rwo hejuru.

Gusa bahora barikanuye kuko nyuma y’aho imitwe nka FDLR ishyiriye ibirindiro muri Kivu y’Amajyepfo, Abanyamulenge bahora bikanga ko bagabwaho ibitero ,ku buryo hari ubwo bajya bakozanyaho n’andi moko aba yaje kubashotora,mu gihe ingabo za Congo zitarahagera, bakaba bari bari kwirwanaho ,mu bushobozi bwabo ,kandi bashyize hamwe.

Uwavuga iby’abantu bafite inkomoko mu Rwanda rwo hambere batuye muri aka karere, ntiyabirangiza, bene aya mashyanga kandi unayasanga ahandi mu bihugu bikikije u Rwanda, gusa nk’aha muri Kivu y’Amajyepfo  n’iy’amajyaruguru aba bantu bavuga ururimi rw’ikinyarwanda barahiganje.

Abandi wanabasanga mu Burasirazuba bwa Uganda na Tanzania za Karagwe n’ahandi ,kimwe no mu Burundi hari imbaga y’abantu bafite inkomoko mu Rwanda ,kabone n’ubwo uyu munsi amateka yavuzwe yibandaga ku banyamulenge.

Mu gihe bizaba bidukundiye ,Bwiza.com izabagezaho n’ubundi buzima bw’andi moko yitirirwa ko afite inkomoko mu Rwanda rwa kera,agiye ari ahantu henshi hatandukanye, muri aka karere k’ibiyaga bigari,kandi aho ubasanga hoseubona ko ari bantu baba bakomeye cyane haba mu nzego z’ubutegetsi ubukungu n’igisirikare.







Iyinkuru tuyikesha bwiza.com




1319 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content