Irwanda

Sobanukirwa n'imikoreshereze n'urwunguko rw'amafaranga yo mikigega “Agaciro Development” .







Ikigega “Agaciro Development” cyatangijwe na Leta y’u Rwanda muri Kanama 2012, igamije kwereka amahanga yari amaze kuyihagarikira inkunga ko “Abanyarwanda bashobora kwihesha agaciro”, nyuma yo guhagarikirwa inkunga by’igihe gito muri uwo mwaka.

Charles Mugabe ushinzwe ishoramari muri iki kigega avuga ko batangiranye Miliyari 18,5 z’amafaranga y’u Rwanda gusa. Ubu, ngo ikigega gifite arengaho miliyari 43 Frw.

Yagize ati “Agaciro kikubye inshuro nyinshi, ku ijanisha rya 132%. Ku mwaka impuzandengo (y’uko kizamuka) ni 26,2% buri mwaka, ni business nke ushobora gusanga zikora gutyo,…muby’ukuri iyo urebye n’ibindi bigega ku isi cyangwa n’izindi business ku isi, nta business ushobora kubona yirukanse gutyo.”

Mugabe avuga ko agendeye ku mibare igaragara ikigega Agaciro gikataje. Ibi kandi ngo bigaragaza ko abanyarwanda bihesheje agaciro, kandi bagikomeje kubikora kuko bagishyira amafaranga muri iki kigega.

Ati “Aya mafaranga rero kuva kuri miliyari 18 kugera kuri miliyari 43, hariho miliyari 7 z’inyungu tumaze gukora mu myaka 5, murumva ko ikigega cyagerageje.”

Charles Mugabe yavuze ko iyi izi nyungu zaturutse mu kugura impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta z’igihe kirekire (Treasury bond) n’iz’igihe kigufi (Treasury bills), ndetse no kuyaguriza amabanki ku biciro bigereranije, ari naryo shoramari ryonyine ikigega Agaciro gikora gusa kugeza ubu.

Yagize ati “Nta yindi mishinga turi kwinjiramo kuko ikigega kirakiyubaka, kiracyakeneye ingufu z’abanyarwanda kandi murazishyiramo umunsi ku munsi biragaragara, ariko mu minsi iri imbere turimo turatekereza n’ibindi bintu dushobora gushoramo amafaranga bizagirira abanyarwanda akamaro bya hafi.”

Mugabe avuga ko bimwe mubyo bashobora gutangira gushoramo mu minsi iri imbere harimo gushora imari mu bigo bikiyubaka “startup companies”.

Aha yagize ati “Nk’urubyiruko rwo mu karere runaka rushobora kwishyira hamwe rugakora umushinga mwiza tukawushyigikira rukabona imirimo. Imishinga na Kompanyi runaka bizatanga imisoro iteza imbere igihugu dushobora kubishyigikira.”

Ubuyobozi bw’ikigega Agaciro buvuga ko nubwo butaragera ku rwego rwo gutera inkunga abanyarwanda mu buryo butaziguye, ngo n’iyo baguze impapuro za Leta ikigega kiba giteye inkunga igihugu kuko ayo mafaranga bagurije Leta aba agiye gukora ibikorwa bifitiye inyungu abaturage, kandi bikanafasha igihugu ko mu gihe gikeneye amafaranga kibona ukiguriza imbere mu gihugu aho kujya kuyafata hanze ngo n’inyungu zizajye hanze.




Iyinkuru tuyikesha umuseke.




150 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content