Irwanda

Perezida Kagame yatunguye abanya Rubavu atembera kw'igare rya siporo mumuhanda.







Perezida Kagame yagaragaye i Rubavu mu murenge wa Nyamyumba anyonga igare,mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Abanyarubavu buzura imihanda baje kumureba no kumusuhuza.


Amakuru agera ku kinyamakuru Irwanda.rw  avuga ko Umukuru w’igihugu yageze mu karere ka Rubavu ku munsi w’ejo kuwa Gatatu tariki ya 06 Nzeri 2017 ubwo yari avuye mu birunga gusura ingagi.

Ubwo yanyuraga mu muhanda wa Rubavu mu murenge wa Nyamyumba ari kunyonga igare, abaturage baje kumureba ari benshi kugeza ubwo yavuye ku igare abanyuramo agenda n’amaguru abasuhuza ari nako nabo bamwerekaga ko bamwishimiye cyane.

Si ubwa mbere Perezida Kagame asura ingagi zo mu Birunga, kuko mu ijambo aherutse kuvuga ku itariki ya Mbere Nzeri uyu mwaka ubwo yari mu muhango wo kwita ingagi izina, yavuze uburyo yigeze gusura ingagi zo mu Birunga mu myaka 14 ishize.


Umukuru w’igihugu aherutse mu Karere ka Rubavu kuwa Mbere Nzeri 2017 ubwo yafunguraga ibiro bishya ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.











Amafoto : Umuseke



613 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content