Irwanda

Visi prezida w’ishyaka FDU Inkingi rya Victoire ari mubatawe muriyombi na police hamwe nabandi 6 barakekwaho gukorana n'imitwe yitwaza intwaro.







Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu barindwi bakurikiranyweho kuba mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu gihugu gihana imbibi n’u Rwanda, barimo batatu bafashwe ubwo berekezaga mu myitozo ya gisirikare hanze y’u Rwanda.

Polisi ivuga ko mu batawe muri yombi harimo babatu bafatiwe mu Burengerazuba ubwo berekezaga mu myitozo ya gisirikare hanze y’u Rwanda, byumvikana ko ibyo bihugu bihana imbibi n’u Rwanda mu gice cy’u Burengerazuba, harimo u Burundi na Demokarasi ya Kongo.

Nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege abivuga, ngo amakuru yatanzwe n’abo batatu bari bamaze gufatwa ni yo yatumye Polisi ikora igikorwa cyo gusaka mu ntara y’Uburengerazuba no mu mujyi wa Kigali maze hafatwa abandi bane bakekwaho kuba ari bo bakoraga igikorwa cy’ubukangurambaga no kwinjiza urubyiruko muri ibyo bikorwa.
Muri abo bafashwe izina risanzwe rizwi cyane mu Rwanda ni irya Twagirimana Boniface wiyita Visi Perezida w’ishyaka rya FDU Inkingi ritemewe mu Rwanda kandi rivugako rirwanya ubutegetsi buriho.


Polisi y’u Rwanda ihamya ko ubwo yakoraga igikorwa cyo gusaka yatahuye ibindi bimenyetso bizifashishwa n’ubushinjacyaha. Abafashwe bose ni Boniface Twagirimana, Fabien Twagirayezu, Gratien Nsabiyaremye, Leonille Gasengayire, Ufitamahoro Norbert, Twagirayezu Janvier na Nshimiye Papias. Ubu bose bari i Kigali mu maboko ya Polisi.




370 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content