Irwanda

Me Janvier Rwagatare wunganira abo mu muryango wa Rwigara aremezako ibyo police yakoze byemewe n'amategeko.Nyuma y’uko mu masaha y’igicamunsi cyo kuwa Mbere tariki 4 Nzeri 2017, Diane Rwigara n’abo mu muryango we batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda yabakuye mu rugo iwabo ikabajyana kubabaza ku ngufu ku byaha bakurikiranyweho, Me Janvier Rwagatare ubunganira mu mategeko nawe yashimangiye ko ibyo Polisi yakoze nta kosa ririmo kuko yakoze ibikurikije amategeko, ariko akavuga ko hari ibyo asaba Polisi ko yakorera aba bakiliya be.


 Aha police yavugaga ko nyuma yo kubazwa abo mumuryango wa Rwigara basubijwe murugo na police.

Me Janvier Rwagatare, umunyamategeko wunganira abo mu muryango wa Rwigara ku byaha bakurikiranyweho, yabwiye Ijwi rya Amerika ko ibyo Polisi yakoze ubwo yatwaraga Diane Rwigara, nyina Adeline Rwigara na murumuna we Anne Rwigara, byubahirije amategeko kuko hari habanje gukorwa ibiteganywa n’amategeko.


Ubwo yasobanuraga uko byagenze kugeza ubwo bajya gutabwa muri yombi, Me Janvier Rwagatare yagize ati: "Nari kumwe na Anne Rwigara kuwa Gatanu mu bugenzacyaha, icyo gihe rero ntabwo yabajijwe kuko hari hategerejwe ko hitaba n’abandi, bagombaga kwitaba kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 ariko nk’uko mwabyumvise ntibagiyeyo niyo mpamvu bakoresheje ingufu bemererwa n’amategeko kugirango bajye kubazana. Iyo ubugenzacyaha buguhamagaye bukakoherereza convocation inshuro ngirango eshatu, bajya mu bushinjacyaha bagasaba icyo bita mandat d’amener, mandat d’amener ni ukukuzana ku gahato, iyo bayibonye rero, nizere ko bagiyeyo bayifite, kuko iyo bayibonye bashobora kuzana umuntu ku gahato kuko Polisi mu by’ukuri ni kumwe mu gikoresho cy’ingufu za Leta"


Uyu munyamategeko ashimangira ko we n’abo yunganira bari basabwe kwitaba ubugenzacyaha kuwa Mbere saa tatu za mugitondo ariko biza kurangira abo yunganira batabonetse. Gusa avuga ko atabonye uko avugana n’abakiliya be kuko telefone zabo zatwawe na Polisi ubwo basakwaga hashakwa ibimenyetso, nyamara anivugira ko hari telefone imwe bahawe kuburyo ubu babasha kuyivuganiraho,

Me Rwagatare ati: "Kuva kuwa Kabiri ndumva narashoboye kubonana nabo kuwa Gatanu, urumva ko hari ikibazo cya communication cyabaye, ahongaho rwose sinumva impamvu telefone zabo batazifite kuko mu byaha bashobora kuba bakurikiranwaho simbona icyo telefone zabo bakizifatiye... Hari ka telefone Anne afite ngirango ko... hari telefone zimwe bamusubije bari batwaye"


Kugeza ubu Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara na nyina ubabyara Adeline Rwigara nibo bakurikiranywe ariko basubiye iwabo mu Kiyovu nyuma yo guhatwa ibibazo na Polisi ku byaha bakurikiranweho. Diane Rwigara akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano naho nyina na murumuna we basangiye kuba bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza imisoro.
1072 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content