Irwanda

Karongi:Ibaruwa Umucunga mutungo w'ibitaro yandikiye umuyobozi we yateye abantu kwibaza imiyoborere y'ibi bitaro.







Ku bitaro bya Karongi hari ikibazo cy’amakimbirane hagati y’umuyobozi w’ibitaro na comptable wabyo, amakimbirane agira ingaruka ku mitangire ya serivisi z’ababigana n’imicungire y’abakozi b’ibitaro. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buri gukemura iki kibazo.

Abakozi batandukanye baganiriye n’Umuseke dukesha iyinkuru bakora kuri ibi bitaro bavuga ko amakimbirane hagati y’umuyobozi w’ibitaro Dr Eugene Nkusi na Comptable wabyo Mme Esperance Uzamukunda akabije

Ishingiro ry’amakimbirane yabo ntabwo rirajya hanze

Mu  cyumweru gishize Mme Uzamukunda yatubwiye ko afitanye amakimbirane n’umuyobozi w’ibitaro kandi akomeye ndetse ngo agiye kwishinganisha, gusa ntiyifuje kutubwira icyo ashingiyeho.

Dr Nkusi Eugene we avuga ko amakimbirane bafitanye ashingiye ku myitwarire y’uyu comptable mu gihe aba abajijwe inshingano ze.

Imwe mu ibaruwa isubiza iy’umuyobozi yari yamwandikiye amusaba ibisobanuro, Mme Uzamukunda akoresha imvugo ati

Bwana Muyobozi, hamwe n’iyi baruwa nongeye kugusaba kudakomeza kuntesha umutwe unyandikira amabaruwa ansenya aho kunyubaka, aho ukomeje kunyandikira unyereka ubugome n’urwango umfitiye nkaho hari urubibi duhuriyemo.

Ingaruka z’amakimbirane hagati y’aba bakozi b’ibitaru by’ikitegererezo by’Intara ni servisi zimwe na zimwe zicumbagira, zirimo imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi bireba aba bayobozi bombi. Ingaruka ziziguye zikagera no ku bandi bagana ibi bitaro.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yatangaje ko iki kibazo yakigejejweho agasaba Akarere ka Karongi kugikemura kinyamyuga.

 mu mpera z’icyumweru gishize, Guverineri Alphonse Munyatwari yavugaga ko mu nama yo kuwa mbere (ushize) basabye Akarere gukemura iki kibazo bitarenze icyumweru kimwe.

Francois Ndayisaba uyobora Akarere ka Karongi yabwiye itangazamakuru ko iki kibazo bari kugikurikirana byihutirwa kugira ngo bitagira ingaruka ku bagana ibitaro.

Perezida Kagame arahiza abayobozi mu cyumweru gishize yagaye cyane abayobozi badakorana neza, batavugana ngo bakorere hamwe kandi bakorera ahantu hamwe, avuga ko iyo bimeze bityo n’imirimo bakora idakorwa uko bikwiye.

Ibitaro bya Karongi byahawe imashini igezweho yo gusuzuma indwara “scaneur” ariko imaze igihe kinini idakora. Bikavugwa ko ari imikoranire myiza y’abashinzwe ibitaro ibura kugira ngo ikibazo cyayo nacyo gikemuke.

Kimwe mu bigaragaza amakimbirane aba bakozi b’ibitaro bafitanye ni ibaruwa y’umuyobozi w’ibitaro n’igisubizo yahawe n’uwo yandikiye.





1263 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content