Irwanda

Menya uburyo wakwirinda ibyatuma wanga akazi Ukora







Hashize igihe ubonye akazi, ibyishimo byo gusinya amasezerano y’ akazi cyangwa gutangira akazi byarashize, umaze kumenyera. Hari aho bishobora kugera noneho ukumva urambiwe, ugatangira kwinuba. Dore zimwe mu mpamvu zabigutera n’uburyo wabyitwaramo kugira ngo bicyemuke:


1. Gutekereza ko urwego ugezeho rudahuye n’umwanya uriho


Bishatse kuvuga ngo wagombye kuba warazamuwe mu ntera ariko nta cyakozwe. Aho kugira ngo winube bitume unica akazi, byakabaye byiza ahubwo ukomeje kongera imbaraga n’ubuhanga ukorana akazi kawe, byanga bikunda bizagera aho bigaragare.

Ngo “agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru”. Nta bwitange butagira umusaruro, kabone n’iyo byatinda.


2. Ingufu nkoresha zitirirwa abandi


Niba ari uku bimeze, ushobora kuvugana n’umukoresha wawe cyangwa uyoboye ishami ukorera, mukabivuganaho bityo niba hari icyakongerwa ku gashahara ubona kikongerwa.


3. Agashahara kanjye ni gato


Aha mbere y’uko utangira kuvuga utya, byaba byiza ubanje kureba abo muri ku rwego rumwe ku mwanya umwe ayo bahembwa. Nusanga wowe uri hasi, uzegere umukoresha wawe, uzanye n’inyandiko zerekana imihemberwe y’abandi ahandi, hanyuma umusabe ko nawe ufatwa nk’abandi bakozi bari ku rwego rwawe.


4. Umunaniro ukabije


Bigenze gutya, byaba byiza ufashe akaruhuko, cyangwa ukumvikana n’umukoresha wawe uburyo wakoroherezwa, niba bidakunze, saba ikiruhuko (conge) ubanze uruhukeho gato.


5. Kurambirwa


Aha niba umaze kurambirwa, wakwibaza niba igihe washakaga ako kazi ari uko wari ugakunze koko, cyangwa niba ari uko wishakiraga imibereho gusa. Niba byari imibereho gusa, ukaba wumva umaze kugira aho ugera, byaba byiza ushatse akazi wishimira, kuko kukagumaho ukarambiwe bizatuma utuzuza neza inshingano zawe.


6. Kwanga umukoresha


Kwanga umukoresha bishobora kuba ikimenyetso cyo kwerekana ko ubona ko nawe akwanga. Kandi kumuhindura ngo agukunde ntibyoroshye. Niba hari ibyo agukorera bikubangamira, byaba byiza mubiganiriyeho ukabimubwira witonze. Gusa nawe uzirinde amarangamutima, kuko ushobora gusanga ari nawe uri mu makosa.


7. Kutihanganira abo mukorana


Niba utibona mu bo mukorana, uzabanze urebe niba atari wowe icyo kibazo gikomokaho. Nusanga ari wowe, ugerageze kwikosora, uhindure imyitwarire, ubabanire neza. Niba kandi ikibazo atari wowe giturukaho, ukabona utabyihanganira, wahindura akazi


MWARUSHAHO KUTWOHEREREZA IBITEKEREZO BYANYU MUNYUZE MUNSI AHABUGENEWE cgw KURI E-MAIL:clessejm@gmail.com




193 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content