Irwanda

Ibitero 5 by’iterabwoba bitazibagirana mu mateka kubera abantu benshi byahitanye.







Muri iki gihe ntango ushobora ku mara iminsi utumvishe mw'itangaza makuru avuga ibikorwa by'iterabwoba biba byabaye hirya nohino kw'Isi ndetse Ibihugu byose byahagurukiye kubirwanya kubw'amaraso menshi y'inzirakarengane ahamenekera ibikorwa remezo bihangirikira ndetse nokongera Urwikango nubwoba bwishi mu   batuye Isi, Muri  iyi nkuru ikinyamakuru  Irwanda.rw, cyabakusanyirije bimwe mu bitero bikomeye byahitanye abantu benshi hirya nohino kw'Isi kuburyo  bitazapfa kw'ibagirana .

  1. 1.Igitero kuri World trade centre

Kuwa 11 Nzeri 2001, ibyihebe 19 byakoranaga n’umutwe wa Al-Qaida byashimuse indege 4 zitwara abagenzi z’amasosiyete 2 akomeye yo gutwara abantu n’ibintu mu ndege, bizikoresha mu kugaba ibitero ahantu hatandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ebyiri muri izi ndege zagonze imiturirwa ya World Trade Center muri New York hapfa abantu 2,996 abasaga 6,000 barakomereka.


2. Igitero ku ishuri rya Beslan muri checheny

Kuwa 01 Nzeri 2004, Abanya-Chechenya bitwaje intwaro bafatiye bugwate abana b’abanyeshuri n’abantu bakuru hafi 1200 mu ishuri rya Beslan, riri muri Ossetia y’Amajyaruguru mu Burusiya. Kwigarurira iri shuri byarangiye kuwa 03 Nzeri hapfuye abantu basaga 330, barimo abana 186, mu gihe abandi basaga 700 bakomerekejwe.




3. Ibitero by’iterabwoba i Mumbai


Byabaye hagati y’itariki 26 kugeza ku itariki 29 Ugushyingo mu 2008, bibera mu duce dutandukanye nk’aho bategera gari ya moshi ahitwa Chhatrapati Shivaji, kuri Leopold Café , kuri Taj Mahal, kuri Tower Hotel, Kuri Oberoi Trident Hotel, kuri Metro Cinema, ku Bitaro bya Cama and Albles no kuri Nariman House.


Icyo gihe Abanya-pakistan 10 bakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Lashkar-e-Tayyiba bagabye ibitero mu nyubako zitandukanye I Mumbai mu Buhinde, bica abantu 164. Icyenda muri aba nabo barishwe undi ararokoka. Uyu warokotse witwa Mohammed Ajmal Kasab, yaje kwicwa mu Ugushyingo 2012 akatiwe urwo gupfa.




4. Igitero ku ishuri rya Peshawar

Intagondwa z’Abataliban zagabye igitero ku ishuri rya gisirikare kuwa 16 Ukuboza 2014 zihitana abantu 141 bari biganjemo abanyeshuri, mbere y’uko ingabo za leta zongera kwisubiza iri shuri ryari ryigaruriwe.



5. Ibitero bya bombe kuri gari ya moshi i Madrid

Mu gitondo cyo kuwa 11 Werurwe 2004, iminsi 3 mbere y’uko amatora yari ateganyijwe muri Espagne aba, habayeho ibitero bya bombe ku hantu hagenzurirwa ingendo za gari ya moshi muri Madrid, hapfa abantu 192 abasaga 2,000 barakomereka.




248 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content