Irwanda

Havutse Inyamaswa ifite isura nk'iyabantu bamwe barimo kuyifata nka anti-kirisitu.








Iyi hene itangaje yaciye igikuba mu gace yavukiyemo kuko ifite isura iri mu ishusho nk’iy’abantu usibye izuru ryayo rihombanye. Iyi hene-muntu ikimara kuvuka yahise ikwirakwira henshi cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi hene ifite ishusho y’abantu ku maso cyane izuru n’umunwa bisa n’iby’abantu. Gusa umunwa wayo wo hasi uregutse cyane.Umusore Samiraa Aissa wagaragaje iyi hene kurubuga nkoranyambaga rwa  Facebook yanditseho ati “Ikiremwa gitangaje cyagaragaye mu Buhinde.”Ati “Iyi nyamaswa ifite imisusire nk’iy’abantu yateye ubwoba umudugudu wose ubu abantu bariguturuka imihanda yose baza kuyireba.”

Muri Cuba ho higeze kuvuka ihene isa n’inguge, ariko yo ifite ijisho rimwe mu gahanga, mu gihe mu Bushinwa ho higeze kuvuka ingurube ifite ihembe nk’iry’inzovu. 

Iyi hene yo mu buhinde yavutse isa n’abantu ifite ugutwi kumwe, abavuzi bavugaga ko izahita ipfa mu minsi micye ariko n’ubu ngo iracyariho. Nyirayo witwa Mukhuri Das yavuze ko yatangaye cyane, ko iwe hahora abantu benshi baje kureba aka gahene.




449 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content