Irwanda

De Gaulle ntashaka kumva abamusaba gutumiza inama ya komite Nyobozi ya FERWAFA







Mu itangazo rigenewe abanyamakuru rimaze gushyirwa ku rubuga rw’ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA riravuga ko Komite nyobozi ya FERWAFA nta burenganzira ifite bwo gutegeka Perezida wa FERWAFA gutumiza Inama ya Komite Nyobozi kugirango atange ibisobanuro ku kibazo cy’amafaranga ibihumbi 20 by’amadolari y’Amerika yategetse ko ashyirwa kuri konti ye ndetse ko ibisobanuro birebana n’ikoreshwa ry’amafaranga bizahabwa Inteko Rusange ya FERWAFA niyongera guterana.


ku munsi w’ejo taliki ya 21 Kanama 2017 Komite nyobozi ya FERWAFA irangajwe imbere na visi perezida Kimenyi Vedaste yanditse ibaruwa isaba perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle gutumiza inama y’inteko nyobozi ndetse agatanga ibisobanuro ku bijyanye n’amafaranga ibihumbi 20 by’amadolari y’Amerika atangwa na CAF mu rwego rwo gufasha Perezida wa buri shyirahamwe kubaho mu gihe we yategetse ko yashyirwa kuri Konti ye iri muri Bank ya Kigali atabimenyesheje komite nyobozi.




Iri tangazo riravuga ko nyuma yaho Pereziza wa FERWAFA Bwana Nzamwita Vincent aboneye ibaruwa ivuye muri CAF imwerera ayo mafaranga, yasabye Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe Imari muri FERWAFA ko aya mwishyura yose kuri konti ye hanyuma FERWAFA ikazishyura imisoro isabwa. Gusa nyuma yaho Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe Imari yagiriye inama Perezida ko imisoro y’ayo mafaranga itakagombye kwishyurwa na FERWAFA ahubwo ariwe bwite wakagombye kuyishyura,iIbi byatumye Perezida wa FERWAFA yegera Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) kugirango asabe ubusobanuro buhagije ku misoro y’ishyurwa ku mafaranga nk’aya y’inkunga aba yoherejwe na CAF.


Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyagiriye inama Perezida wa FERWAFA ko yishyura imisoro nk’uko itegeko ribigena hanyuma akozohereza ubusobanuro by’ayo mafaranga y’imisoro yishyuwe (justificatifs) muri CAF kugirango ayo mafaranga asubizwe (reimbursement), bityo amafaranga y’imisoro azishyurwa ntago azava muri FERWAFA ahubwo azava kuri aya $20,000 yagenewe Perezida wa FERWAFA, kandi ngo birimo gukorwa.


Amafaranga CAF yemereye buri shyirahamwe ryo muri Afurika n’ibihumbi 100 by’amadolari y’Amerika bigomba gukoreshwa mu buryo bukurikira aho $20,000 agenewe Perezida wa FERWAFA(titre d’indemnités compensatrices pour chaque Président de federation) , amadolari 50,000 agenewe iterambere ry’umupira w’amaguru w’abana hamwe na $30,000 agenewe gufasha abasifuzi bo mu Rwanda.


Perezida waFERWAFA yatangaje ko nta cyemezo yigeze afata ku giti cye bitanyuze mu nama ya Komite ya Nyobozi ya FERWAFA mu myaka ine amaze ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse ko ibyo bamwe mu bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA batangaza ntaho bihuriye n’ukuri.Iri tangazo ryavuze ko imyanzuro y’inama za Komite Nyobozi zagiye zifata ibyemezo bitandukanye zihari kandi azifitiye kopi.


Mu ibaruwa yanditswe na Komite Nyobozi ya FERWAFA ivuga ko Nzamwita nadakora ibyo bamusabye hazafatwa izindi ngamba zitavuzwe gusa biravugwa ko benshi mu bagize iyi komite bashobora guhita begura kandi hari hasigaye igihe gito ngo hashyirweho umuyobozi mushya.

 




41 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content