Irwanda

Kwita izina ingagi muri uyu mwaka RDB yatumiye umuhanzi w'umunyarwanda ihamya ko amaze kugera ku rwego mpuzamahanga.







Mu kiganiro n’Abanyamakuru uyu munsi, umuyobozi mukuru muri RDB ushinzwe ubukerarugendo Belise Kaliza, yavuze ko Leta y’u Rwanda igiye kurushaho guteza imbere abahanzi nyarwanda ariko ko nabo bakwiye gushirika ubwoba bakagaragaza ubuhanga bwabo. Amafranga ahabwa abo mu mahanga akaba ari bo bayabona.


Belise Kaliza asobanura ko abahanzi b'abanyarwanda bakwiye gutinyuka bakerekana icyo bashoboye bagatezwa imbere

Belise Kaliza asobanura ko abahanzi b’abanyarwanda bakwiye gutinyuka bakerekana icyo bashoboye bagatezwa imbere

Ni nyuma y’ibibazo yari abajijwe bigaruka ku gutumira umuhanzi The Ben mu gitaramo Kwita Izina Gala Dinner kizaba ku wa gatandatu muri Kigali Convention Center.

Kaliza yasobanuye ko amafaranga ahabwa abahanzi b’abanyamahanga baza mu bitaramo mu Rwanda afite byinshi yafasha abanyagihugu.

Bityo ko mu myaka 10 ishize umuziki w’u Rwanda ugenda urushaho guhindura isura yaba mu butumwa butambuka mu ndirimbo z’abahanzi cyangwa se n’ibikorwa bakora muri rusange.

Ati “Nta muntu n’umwe washyigikira ibikorwa by’abahanzi b’abanyamahanga asize ab’i wacu.

Abahanzi {bo mu Rwanda} bakwiye gutinyuka bakegera ibigo bibafite mu nshingano zabyo bakiga ku cyateza imbere impande zombi”.

Yavuze ko The Ben ari umwe mu bahanzi bafite umubare munini w’abafana ku buryo company yose yamukoresha itahomba.

Ibyo ngo byerekana imbaraga yakoresheje mu iterambere rye ndetse bikwiye no kuba urugero rwiza ku bahanzi bato bazamuka.

The Ben wari umutumirwa mukuru muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko yishimira igitekerezo RDB yagize cyo kumutumira.

Ngo ni ibintu bituma buri muhanzi wese yiyubakamo ikizere cyo gukora cyane.

The Ben avuga ko guhabwa amahirwe nk'aya bitera umuhanzi imbaraga zo kurushaho

The Ben avuga ko guhabwa amahirwe nk’aya bitera umuhanzi kwigirira ikizere kurushaho

Abajijwe ku ndirimbo azaririmba mu Kwita Izina Gala Dinner cyane ko inyinshi afite zidafite aho zihuriye n’icyo gikorwa, yasobanuye ko azaba aririmbira abantu atari inyamanswa.

Ko indirimbo ze zirimo Africa Mama Land na I Can See, zifite ubutumwa bukubiyemo ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 23 ishize ari nabyo bizaba byizihizwa kuri uwo munsi.

The Ben yongeyeho ko mu mishanga afite imbere, harimo gukora indirimbo ivuga ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho.

Icyo gihe akazabifashwamo na RDB izamuha uburenganzira bwo gukoresha bimwe mu bice nyaburanga




58 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content