Irwanda

Rooney yatsinze igitego cya 200 muri Premier League, banganya na Manchester City







Everton yabaye ikipe ya mbere inaniye umutoza Pep Guardiola mu mukino itatu ahuye nayo ntabashe kuyitsinda. Ni nyuma y’uko igitego cya Wayne Rooney, n’icyatsinzwe na Raheem Sterling ari byo byatandukanyije impande zombi, banganya igitego 1-1 mu mukino wari wakiriwe na Manchester City ku munsi wa kabiri wa shampiyona y’Abongereza (Premier League).



Uyu wari umwe mu mikino yari yitezwe kuri uyu munsi, nyuma yo kubona Manchester United yongera gutsinda 4-0 ubwo basangaga Swansea iwayo, Arsenal igatakariza 1-0 ku kibuga cya Stoke City, Liverpool ikabona intsinzi ya mbere kuri Crystal Palace mu gihe Chelsea yasubizaga abayishidikanyagaho, igatsinda Tottenham ibitego 2-1.



Mournho na Fergurson bari baje kureba uyu mukino.


Etihad, Manchester City yari mu rugo, n’ubundi ni yo yabonye uburyo butandukanye bwinshi bwo gutera mu izamu, ariko imupira y’abarimo Kun Aguero, Jesus Navas, David Silva cyangwa De Bryune, ntiyigeze irenga umurongo w’izamu ryari ririnzwe na Pickford waguzwe miliyoni zirenga 30 z’ama-pound, akaba umunyezamu wa gatatu uhenze ku Isi nzima mu mateka ya ruhago.



Wayne Rooney, umwe mu bashegeshe Manchester City muri iyi myaka 10 ishize, nk’uko atoreheye aba bari basangiye umujyi akiri mu mashitani atukura, ni byo yongeye gukora ku munota wa 34, atsindira Everton igitego, hari nyuma y’uko Dominic Calvert-Lewin acenze Company, ahindura umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, maze Rooney aroba Ederson.




44 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content