Irwanda

Abakinnyi 10 bakiniraga Rayon Sport birukanywe







Rayon Sports yirukanye abakinnyi bayingayinga 10 biganjemo abavuye mu ngimbi zayo, kongeraho Lomami Frank na Rwigema Yves ndetse na Bashunga Abouba ugiye gutizwa mu gihe mu bakoraga igeragezwa hashobora gusigaramo Usengimana Faustin wenyine.


Imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Kanama isize hamenyekanye abakinnyi 24 bagomba gusigara muri Rayon Sports mu gihe bari bamaze ukwezi bakora imyitozo basaga 35, ari na bo bari bamaranye n’Umutoza Karekezi Olivier ibyumweru bitatu.


Ndikumana Hamad Katauti yatangaje  ko abakinnyi basezerewe ari Idrissa Nsengiyumva, Mike, Rutinywa Gonzalez, Willy Cyimana, Lomami Frank, Senyange Yvan Rwigema Yves na Bashunga Abouba we ushobora gutizwa indi kipe akazagaruka muri Mutarama umwaka utaha mbere y’uko Rayon Sports itangira imikino y’igikombe cya Afurika.


Umutoza Ndikumana yagize ati “Abenshi twarekuye ni abahoze mu ngimbi za Rayon Sports, ariko muri abo hari abari bagifite amasezerano na Rayon Sports, bo turabashakira aho bajya babe bakina wenda nibazamura urwego rwabo tubagarure.”


Muri abo bakinnyi barekuwe, harimo abagomba koherezwa muri Mukura VS barimo Nsengiyumva Idrissa, Rwigema Yves, Willy Cyimana, bakoherezwa nk’ingurane ya Ally Niyonzima, dore ko bivugwa ko amakipe yombi yumvikanye ko azaguranwa abakinnyi batanu.


Usengimana Faustin ni we watsinze igeragezwa wenyine


Kuva Rayon Sports yatangira imyitozo, abakinnyi benshi bayiciyemo bakora igeragezwa. Muri bo twavuga nka Habyarimana Innocent wamaze gusinya muri Kiyovu Sports, Nsoro Emmanuel Uwimana, Niyonkuru Djuma bita ‘Radju’ na Usengimana Faustin bakiyongeraho na Alhassane Tamboula waturutse muri Mali.


Muri abo bakinnyi bose n’abandi tutavuze, Usengimana Faustin ni we wenyine wamaze kwemeza abatoza ku buryo banamusabira gusinyishwa amasezerano, mu gihe Alhassane Tamboula we ategereje umukino Rayon Sports izakinamo na Villa SC ku itariki ya 2 Nzeri.


Aganira na RuhagoYacu, Umutoza Ndikumana yagize ati “Ku bakinnyi 25 dufite, turibuze kureba nibikunda Faustin ni we wenyine dushobora kongeramo naramuka abashije kumvikana n’abayobozi, hanyuma dutegereze mu kwa mbere turebe abo twazakenera mu b’imbere (ba rutahizamu) twazabongeramo, nibikunda Diarra akagaruka kandi atagarutse twashaka undi.”


“Nta mukinnyi turibufate uri mu igeragezwa kuko imyanya bakinaho tuyifiteho abandi bakinnyi, ni Faustin wenyine numva twafata.”



Urutonde rw’abakinnyi ba Rayon Sports:

1. Ndayishimiye Eric ‘Bakame’,
2. Mutuyimana Evariste,
3. Manzi Thierry,
4. Usengimana Faustin (utarasinya amasezerano),
5. Rwatubyaye Abdoul,
6. Mutsinzi Ange Jimmy,
7. Mugabo Gabriel,
8. Irambona Eric,
9. Nzayisenga Jean d’Amour (Mayor),
10. Mugisha François,
11. Rutanga Eric,
12. Nyandwi Sadam,
13. Kwizera Pierrot,
14. Niyonzima Olivier ‘Sefu’,
15. Niyonzima Ally,
16. Muhire Kevin,
17. Nova Bayama,
18. Manishimwe Djabel,
19. Habimana Yussuf,
20. Tediane Kone,
21. Bimenyimana Caleb Bonfils,
22. Nahimana Shassir,
23. Alhasane Tamboura (ukiri mu igeragezwa kugeza ku itariki 2 Nzeri 2017),
24. Mugisha Gilbert.

 




226 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content