Irwanda

Rurageretse hagati ya De Gaulle n’abagize komite nyobozi ya FERWAFA







Abagize komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda; FERWAFA bandikiye Perezida w’iri shyirahamwe, Nzamwita Vincent De Gaulle bamusaba gutanga mu maguru mashya ibisobanuro ku makosa yagiye akora arimo n’amafaranga ya FERWAFA yashyize kuri konti ye. 

Uyu muyobozi akaba yahawe amasaha 48 yo kuba yitabye abo bafatanyije kuyobora ngo nayarenza harafatwa ikindi cyemezo gikarishye.

Ibaruwa yandikiwe uyu muyobozi yamenyeshejwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo igaragaza ko Nzamwita De Gaulle, usanzwe ayobora iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, hari ibyemezo bimwe ajya afata atabanje kugisha inama abo bayoborana harimo no kuba asuzugura aba bayobozi bafatanije kuyobora.

Nzamwita Vincent De Gaulle kandi ashinjwa n’aba bayobozi gukoresha umutungo w’iri shyirahamwe mu nyungu ze bwite harimo no kuba yarafashe amafaranga angana n’ibihumbi 20 by’amadorari ahwanye na16.760.000 y’u Rwanda akayashyira kuri konti ye.

Aya mafaranga atangwa na CAF nk’amafaranga agomba gufasha umuyobozi w’ishyirahamwe, gusa ahabwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri buri gihugu naryo rikayagenera umuyobozi, aya mafaranga akaba atangwa umwaka urangiye.


De Gaulle ashinjwa gufata aya mafaranga kandi umwaka utararangira kandi hitegurwa amatora y’uzakomeza kuyobora FERWAFA bivuze ko aya mafaranga ariho ayagombaga gufatwa n’uzatorerwa kuyobora FERWAFA mu kwezi kwa cyenda.

Aba bayobozi bavuga ko De Gaulle yafashe icyemezo agashyira aya mafaranga kuri konti ye ibarizwa muri banki ya Kigali bavuga ko iki cyemezo kimwe n’ibindi biri mubyo afata atabagishije inama ari nabyo bamwandikiye bamusabira ibisobanuro, ibi bikaba byatumye bamuha amasaha 48 kugirango abe yitabye iyi nteko kugira ngo atange ibisobanuro.

 




89 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content