Irwanda

Minisitiri w’Intebe Anastace Murekezi yagaragaje imishinga yatumye u Rwanda rukuba kabiri amashanyarazi rufite







Mu myaka irindwi ishize u Rwanda rwateye imbere mu nkingi zose zibumbatiye iterambere rusange ry’igihugu. Urwego rw’ingufu nka rumwe mu z’ibanze zifasha mu iterambere ry’igihugu rwashyizwemo ingufu nyinshi ngo rwihutishe iterambere ry’abaturage bituma haboneka MW 208.36 zivuye kuri MW97 zariho mu 2010.


Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka irindwi ishize (2010-2017), Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, yavuze ko uko kwiyongera kwatewe n’ingamba nyinshi Guverinoma yashyizeho zirimo kongera ingomero z’amashanyarazi no korohereza abashakaga gushora imari muri urwo rwego.


Yagaragaje kandi ko uko kongera umubare wa megawate byanazamuye umubare w’Abanyarwanda bafite amashanyarazi bava ku ngo 288685 zingana na 10.8% zariho mu 2010 zigera kuri 2893000 mu 2017 zingana na 34.6%.


Kugeza ubu ingufu zikoreshwa mu Rwanda ziri mu byiciro bitatu hari izikomoka ku bimera, ni ukuvuga inkwi, amakara n’ibisigazwa by’ibihingwa byose bingana na 83% by’ingufu zose zikoreshwa mu Rwanda. Izikomoka kuri gaz na petelori zingana na 13% naho izikomoka ku mashanyarazi zikangana na 4%.


Nk’uko Minisitiri w’Intebe yabigaragaje, zose zariyongereye ugereranyije n’izari zihari mu 2010, akavuga ko akamaro k’amashyanyarazi gasobanurwa impamvu hakwiye gushyirwamo ingufu mu kuyagura no kuyakwirakwiza.


Imiterere y’urwego rw’ingufu mu Rwanda


Mu myaka irindwi ishize u Rwanda rwakubye inshuro zirenze ebyiri ingufu z’amashanyarazi zari mu gihugu kandi hari indi mishinga iri gukorwa ku buryo mu myaka iri imbere izongeraho MW 354 ku ngufu zisanzwe mu gihugu.


Minisitiri w’Intebe yabwiye abadepite ko kugeza ubu u Rwanda rufite MW 208.66. Izituruka ku mazi ni MW 98.68 bingana na 47.8%, izituruka ku mirasire y’izuba ni MW 11.88 bingana na 5.7%. Hari irituruka kuri Gaz Methane yo mu kiyaga cya Kivu zingana na MW 30 zihwanye na 4.4%, Nyiramugengeri ikaba itanga MW 15 zingana na 7.2% naho za moteri zikoresha mazutu zikaba zitanga MW 58.8 zingana na 25.8%.


Yagaragaje ko kwiyongera byaturutse ku mishinga itandukanye yashyizwe mu bikorwa, harimo urugommero rwa Rukarara I rutanga MW 9 rwuzuye mu 2010, urwa Rukarara II rutanga MW 2.2 rwuzuye mu 2014, urwa Giciye I rutanga MW 4 rwuzuye mu 2014.


Hari kandi uruganda rutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba rwa Rwamagana rutanga MW 8.5 rwuzuye mu 2014, hari urwa Nyabarongo rutanga MW 4.8 rwuzuye mu 2014, urwa Kivu Watt rutanga MW 30 rwuzuye mu 2015, urugomero rwa Giciye II rwuzuye mu 2016, urutanga amashanyarazi aturuka kuri nyiramugengeri rwa Gishoma rutanga MW 15 rukaba rwaruvuye mu 2016.


Hari kandi inganda ebyiri zitanga amashanyarazi zikoresha mazutu zo kunganira izisanzwe mu gihe bibaye ngombwa, ziherereye mu gace kahariwe inganda ka Kigali.


Hari kandi ingomero nto zirimo Rugezi mu Karere ka Burera, Nshiri I mu Karere ka Nyaruguru, Nyaruhombohombo mu Karere ka Nyamasheke, Nyabahanga mu Karere ka Karongi, Mukungwa II mu Karere ka Musanze na Gashashi mu Karere ka Rutsiro zuzuye hagati ya 2011 na 2013 zose zikaba zitanga Mw 6.3.


Hari n’urugomero rwa Ntaruka rutanga MW 10.5, bakaba hakaba hari gahunda yo kurusana rugakoresha ikoranabuhanga rigezweho kuko rwubatswe mu 1959.


Guverinoma irateganya kongera amashyanyarazi


Guverinoma y’u Rwanda irateganya gukomeza kwagura imishinga izarushaho guteza imbere urwo rwego, kuko kugeza ubu yatangiye urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruhuriweho n’ibihugu by’u Burundi na Tanzania, rukazaba rufite ubushobozi bwo gutanga MW 80, rwatangiye kubakwa mu 2017, imirimo ikaba iteganyijwe kurangira mu 2020.


Hari n’urundi ruzatanga amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri rwatangiye kubakwa muri Mata 2017 mu karere ka Gisagara rukazatanga narwo MW 80 mu 2020.


Hari inyigo kandi yo kubaka urugomero rwa Rusizi III u Rwanda ruhuriyeho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, rukazatanga MW 147 kandi n’umushoramari akaba ngo yarabonetse.


Hari kandi n’uruganda ruzubakwa kuri Nyabarongo rukazatanga MW 120, Minisitiri w’Intebe yavuze kandi ko inyigo yo kubaka ingomero nto za rukarara V mu Karere ka Nyamagabe zizatanga MW 5 zararangiye.


Minisitiri w’Intebe kandi yavuze ko inyigo yo kubaka ingomero nto 67 harimo n’izavuzwe yakozwe,Guverinoma igashishikariza abashoramari kubaka izisigaye ariko hakazubwa n’izindi nyinshi.


Mu myaka irindwi ishize u Rwanda rwakubye kabiri umuyoboro mugari w’amashanyarazi uva kuri kilometero 371 ugera kuri 744, mu gihe gutanga amashanyarazi angana na MW 208.96 u Rwanda rufite ubu byatwaye akayabo ka miliyari zisaga 881Frw.

 




31 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content