Irwanda

Rusisi:Bashengurwa n’uko Guest house bubakiwe na Perezida Kagame itabyazwa umusaruro







Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi bakomeje kubabazwa no kubona amacumbi y’abagenzi ‘Guest house’ bubakiwe n’umukuru w’igihugu ngo azamure imibereho yabo, ubu akomeje gupfa ubusa atabyazwa umusaruro.





Iyi Guest house igiye kumara imyaka 4 yuzuye ariko idakorerwamo, mu Ugushyingo umwaka ushize  yari yabonye rwiyemezamirimo uyikoreramo witwa Munyaneza Silas, ariko ataramaramo n’amezi 4 ahita avuga ko atagishoboye kuyikoreramo.


aba baturage bavuze ko bababajwe n’imyaka yose izi nyubako zimaze dore ko n’abazubatse bamwe bavuga ko batigeze bishyurwa amafaranga yabo yose.


Banavuga ko babwiwe n’ubuyobozi ko hari umushoramari uzayijyamo, batangira gushishikarizwa guhinga no korora cyane kuko bizezwaga ko agiye gukenera ibiribwa byinshi cyane birimo imboga n’imbuto, inkwavu zitari munsi ya 30 buri munsi, ihene za buri gihe, isambaza n’amafi bihoraho n’ibindi, ibyo byarakozwe ariko babuze umuguzi.


Bucyekabiri André yavuze  ko bari bashimishijwe n’ibyiza Perezida Kagame abakorera azamura iki kirwa,  ariko ntibumva aho bipfira kugira ngo ibikorwaremezo nk’ibi biba byatwaye igihugu akayabo k’amafaranga bipfe ubusa.


Agira ati “nkora izamu rya kumanywa kuri iyi Guest house, nirirwa nyirinze ariko mbabazwa n’uko aya mazu akomeza gupfa ubusa. Ese aya mafaranga bari babuze ikindi bayakoresha koko cyagirira abaturage akamaro? dore uko amazu atangiye kumera. Mudukorere ubuvugizi yenda binagere kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ariko aya mazu ntakomeze kwangirika gutya kandi yagombye gutanga umusaruro’’.




Mugenzi we na we ati’ Njye mbona irutwa n’imyumbati twasaruraga muri kiriya kibanza yubatsemo kuko nibura yo twarayisaruraga. Twumvaga natwe tugiye kujya tubona aho twidagadurira tutarinze kwambuka amazi ariko tugiye kumva twumva ngo uwayikoreragamo yaragiye, ntituzi niba yaranagiye yishyuye abamukoreraga”.


Arakomeza, ati “gukomeza kwangiza umutungo ungana kuriya twe abaturage ba Nkombo biratubabaza cyane kandi nta kuntu Nyakubahwa perezida wa Repubulika atagira ngo adushimishe.’’


mbere y’uko uyu mushoramari aza, Nyiricyubahiro Musenyeri Nathan Rusengo Amoti w’itorero ry’Abangilikani, Diyoseze ya Cyangugu, yari yavuze ko yifuza ko akarere kayimuha akayihinduramo ishuri ryisumbuye aho gupfa ubusa. Ubuyobozi bw’akarere bukaba bwari bwavuze ko buzaganira na we.


Iyi Guest House ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko yatwaye amafaranga arenga miliyoni 220, ariko imyaka ikomeje kwiyongera aho kwinjiza ahubwo isazira ubusa.


Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere, Mushimiyimana Ephrem, avuga ko ari ibyago bagize kuba umushoramari waje kuyikoreramo atarubahirije amasezerano bagiranye.


Asobanura ko iyi Guest house yamaze igihe kirekire idakora koko, baza kubona uyikoreramo atangira ku wa 1 Ugushyingo 2016, ariko babona atubahiriza amasezerano bagiranye, bayashesha muri Werurwe uyu mwaka.


Asaba abandi bashoramari bumva bahashora imari kuhagana kuko hari ibyiza byose bakwifuza, kandi ko bateganya kuyegurira abikorera ku giti cyabo.

 




105 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content