Irwanda

Kigali: Umusore yimanitse mu mugozi arapfa, intandaro ni nyirabuja wamwanduje SIDA, anamurira imitungo







Umusore w’imyaka 20 witwa Nsengiyumva Dieudonne wo mu mudugudu wa Nyarutovu, akagari ka Karama, Umurenge wa Kanombe, bamusanze yimanitse mu mugozi ari mu giti yapfuye. Uyu musore ngo kuwa Kabiri yashatse kwiyahura akoresheje umuti w’imbeba biranga, bikaba bivugwa ko intandaro yabyo ari Nyirabuja wari waramwanduje Sida.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 6 Nyakanga, nibwo abaturage bo mu mudugudu wa Nyarutovu uyu musore yari asanzwe atuyemo bamusanze yapfuye yimanitse mu giti akoresheje umugozi. Bavugaga ko uyu musore yimanitse mu gihe kuwa kabiri tariki ya 4 Nyakanga yari yarusimbutse ubwo nabwo yageragezaga kwiyahuza umuti wica imbeba.


Umuyobozi w'umudugudu wa nyagatovu ushinzwe amakuru, Twahirwa Jean marie Vianney, yemeje aya  makuru y’urupfu rwa Nsengiyumva, avuga ko bayamenye mu gitondo ndetse ngo si ubwa mbere yaragerageje kwiyahura.

Yagize ati “Nibyo koko iby’urupfu rw’uwo musore twabimenye mu gitondo. Yapfuye yimanitse koko, amakuru yatanzwe bwa mbere n'umuturage wari ugiye mukazi murukerera, anyuze mu kayira kari mu mirima y'abaturage abona umuntu uziritse umugozi mu ijosi ari mugiti nibwo yihutiye gutabaza abandi baturage ndetse anamenyesha inzego z'ibanze, tuhageze dusanga ari Nsengiyumba."

 

Akomeza avuga ko uyu musore no mu minsi ishize yagerageje kwiyahura anywa ikinini kica imbeba ariko abaturage abonye arembye baramutabara ajyanwa kwa muganga aravurwa ndetse arakira.


muri iki cyumweru nyirabuja ngo yahamagaye abayobozi b'inzego z'ibanze maze ahemba abakozi bose yakoreshaga ababwira ko agiye kwimukira ahandi bityo ko bo bagomba gushaka indi mibereho, ariko Nsengiyumva we yanze ayo mafaranga anga n'ibihumbi mirongo itanu yari ahembwe kimwe n'abagenzi be, avuga ko nta mpamvu yuko agomba gusigara ahubwo agomba kujyana na nyirabuja.

 

Bamwe mu rubyiruko bari basanzwe ari inshuti magara z'uyu Nsengiyumva, batangarije Irwanda.rw, ko uyu musore yaje kujyana na nyirabuja bajya aho yari yimukiye ariko bageze munzira uwo nyirabuja aramukwepa maze nsengiyumva aragaruka.


ariko abwira abo bagenzi be  ko yavuye iwabo agurishije imwe mu mitungo ye kugira ngo aze afatanye n'uyu mugore wahoze ari uwa mukuru we witabye imana azize impanuka ndetse ngo yaje no ku menya ko yamwanduje virus itera sida, maze uwo mugore amwizeza ko bazabana akaramata nk'umugore n'umugabo, ariko ngo yaje gutungurwa no kubona amusize ndetse atanamusubije amafaranga ye yari yarashoye mu kabari bacuruzaga.


Twahirwa Jean marie Vianney , Akomeza avuga ko kandi ubuyobozi bwagerageje kubaza uwo mudamu bakoranaga n'uyu musore ko ibivugwa bijyanye n'uko yamuririye imitungo ndetse akanamwanduza Sida arabihakana .


Abatuye mu mudugudu wa nyagatovu bakomeza basaba urubyiruko ko rugomba kujya rwirinda abarushukisha amafaranga kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mukaga.


Twagerageje kuvugana n'uwo mudamu bivugwa ko yariye imitungo y'uyu musore wari muramu we ndetse akanamwanduza virus itera sida nkuko twabitangarijwe n'abatuye mu mudugudu wa Nyagatovu ntibyadukundira.


Gusa abatuye muri aka gace bavuga ko ibyahabereye ari agahomamunwa kuko ari ubwa mbere hagaragaye umuntu wiyahuye muri ubu buryo.




163 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content