Irwanda

Alexandre Lacazette yasinye imyaka 5 akinira Arsenal







*Yasinyiye  kuzakinira Arsenal kuri miliyoni £45m

*Umukinnyi Lacazette yahise aza mu bwongereza gukorerwa isuzuma ry’ubuzima


Nkuko ikinyamakuru Bbc sports cyabitangaje,  rutahizamu wa Lyon mu myaka 2 ishize witwaye neza cyane aho umwaka ushize yayitsindiye ibitego 28, Alexandre Lacazette yamaze gukora ikizamini cy’ubuzima mu ikipe ya Arsenal akaba ariwe mukinnyi  uguzwe menshi mu mateka y’iyi kipe.



Alexandre Lacazette abaye umukinnyi wa mbere uhenze Arsenal nyuma ya Ozil ava muri Real Madrid muri 2013 aguzwe miliyoni 42 z’amayero.


Gusa ariko Lacazette we hagiyeho n’ibindi biziyongeraho biri mu masezerano yasinyanye na Arsenal, byitezwe ko azageza kuri miliyoni 54 z’amayero.



Uyu musore w’imyaka 26 akaba agiye gufasha Arsenal kubusatirizi bwayo aho olivier Giroud mwene wabo w’umufaransa kuri ubu nawe ataramenya aho azerekeza yavuze ko byaba byiza agumye muri iyi kipe nawe agahanganira umwanya ubanzamo na Lacazette.

Ni mu gihe kandi umuzamu Carlos Kameni w’umunya Cameroon wafatiraga ikipe ya Malaga yamaze kwerekeza muri Fenerbahce.




34 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content