Irwanda

Muhanga:Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko yafashwe n’uburwayi busanzwe, arasaba ubufasha







Uwitwa Nyirabunyenzi w’imyaka 62 y’amavuko, amaze imyaka isaga 20 afashwe n’uburwayi budasanzwe. aho avuga ko ahorana uburibwe aterwa n’ikibyimba cya mufashe ku mutwe, agahera asaba abagiraneza ko bamufasha akivuza ubu burwayi.

 

Nyirabunyenzi, avuga ko uretse kuba aba muburibwe ngo aranabangamiwe bikomeye.

 

Agira ati:” Kaje ari akantu k’agafufumange kigera ubwo gikura gutya, babanje kuvuga ngo ni ikibyimba cy’inyamaswa bashyiraho umuti biranga kugeza ubu. Ndaribwa, cyagiye giteramo imisonga imbere, bigeze aho kiza kuroboka imbere harimo umwobo umanuka, havamo ibintu bibi ntazi n’undi atazi, amashyira, amaraso, nza ku kigo nderabuzima bakampa ibinini bingabanyiriza imisonga bikanakamura bya bindi byamenekaga.”

 

Mu myaka ine ishize, Nyirabunyenzi avuga ko hari umwe mubaganga b’I Kabgayi babonanye akamubwira ko ngo nta wakibaga ngo kuko cyarengeje igihe, yemeza ko  kandi yagiye mu bitaro bya Musanze baramupima ariko ngo Babura uburway.

Akomeza  agira ati:” Singira umfasha n’unyitaho wenda mba naragiye mu mavuriro ya kure, mpagaze uko mpagaze gutya.”

Rwose nkaba nsaba abagiraneza ko bamfasha nkaruhuka ubu buribwe nterwa n’iki kibyimba.

 Source:Intyoza




65 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content