Irwanda

Gitifu w’akagari, inkera gutabara n’abanyerondo batawe muri yombi bashinjwa gukubita umuturage bakamugira intere







Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Ngoma yataye muri yombi Tetero Olivier wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyeru mu Murenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma, nyuma yo gutegeka Inkeragutabara n’abakora irondo gukubita umuturage witwa Uwamahirwe Celestin bakamugira intere. Uyu mugabo bamuzizaga ko ngo adatanga amafaranga y’umutekano.


yuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bumenye amakuru y’ihohoterwa ry’uyu muturage bwahise bujya gukorana inama n’abaturage bo muri aka kagari maze bafatira hamwe umwanzuro wo guhana ababigizemo uruhare bose by’umwihariko uyu Gitifu watanze urugero rubi.

Mu kiganiro yagiranye n’ Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Jean Bosco Dusabe yahamije amakuru ajyanye n’ifatwa ry’uyu muyobozi ndetse n’abari baraye irondo uwo munsi bakubita uyu muturage avuga ko bari mu maboko ya Polisi.

IP Dusabe yagize ati “ Nibyo koko uwo Gitifu witwa Tetero Olivier ari mu maboko ya Polisi kugeza ubu we n’abo bafatanyije gukubita uriya muturage barimo gukorerwa dosiye n’ubugenezacyaha mu gihe bazaba bahamwe n’ibyaha bashinjwa birumvikana ko bazahanwa by’intangarugero kugirango n’abandi bayobozi bakinisha guhohotera abo bayobora barebereho.”

 

IP Dusabe yakomeje avuga ko buri muyobozi ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bagakwiye kumenya ko amategeko abereyeho guhana bityo ko nta mpamvu nimwe yagakwiye gutuma umuntu yihanira kabone n’ubwo yaba ari umuyobozi .

Source:Ukwezi

 




82 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content