Irwanda

Rubavu: Hateguwe iserukiramuco ryiswe “Sweet City BBQ Beach Festival” rizabera ku nkengero z’ikiyaga cya kivu







Itsinda ry’urubyiruko rizwi nka Wow-Rwanda, risanzwe rikora ibijyanye n’ubukerarugendo  no kuzamura impano z’urubyiruko rutandukanye, ryateguye iserukiramuco ryiswe Sweet city BBQ Beach, rizabera ku nkengero z’ikiyaga cya kivu tariki 15 Nyakanga 2017.

 

Ni iserukiramuco riteguwe ku nshuro ya mbere aho abazaryitabira bazasangira ibyishimo bitandukanye harimo gukina Beach Volley, Soccer Beach, Hiking ( Kurira umusozi wa Rubavu ), Camping ( kurara mu mahema), Gutwara amagare mu mujyi (City Tour), Guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ( Made in Rwanda ), hazaba harimo n’imikino itandukanye, kubakunzi ba nyama coma nabo bashyizwe igorora.

 



iri serukiramuco kandi rizitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo abakinnyi ba sinema Nyarwanda, abanyamideri, abahanzi, abayobozi batandukanye mu nzego bwite za Leta ndetse n’abanyamakuru.

 

Abazitabira iri serukiramuco basabwa kuza  kuza bambaye imyambaro ikorerwa mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho gukundisha abanyarwanda ibikorerwa iwacu.

dore ko hazaba hari n’ibicuruzwa byakorewe mu rwanda, ariko kandi  n’abazazaza bambaye indi  myambwarwa isanzwe yambarwa ku mazi iremewe.

 

Muri iri serukiramuco hazanerekanwa  filime yari itegerejwe n’abantu benshi izwi nka ACE OF HEARTS cyangwa se Bwana y’umutima, dore ko n’abamwe mu bazayigaragara muri iyi film  bamaze kwemeza ko bazitabira Sweet City Beach Festival , aho bazaba bari kumwe  n’abandi bakinnyi bagaragaye mu zindi filime zikunzwe cyane nka City Maid, Seburikoko, Intare y’ingore n’izindi.

 

Nkuko biteganyijwe abazitabira iki gikorwa bazahaguruka ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu (Beach), berekeza mu mujyi wa Rubavu, nyuma  bazenguruke iki kiyaga baruhukire   ku musozi wa Rubavu.

 

aho bazawuzamuka bagenda birebera uyu mujyi ndetse banasangizwa amateka atandukanye y’aka gace.

 

Abitabiriye iri serukiramuco bazahita basubira ku mucanga aho bazatangira gukinira imikino itandukanye ari nako barya ndetse banishimisha binyuze mu bikorwa byinshi byateguwe gukorerwa muri iri serukiramuco.

 

Buri wese uzinjira muri iyi festival azarya ndetse ananywe cyane ko igiciro cyo kwinjira kizaba gikubiyemo ibyo byose no kugenda mu bwato mu kiyaga cya Kivu.

 

 




116 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content