Irwanda

Umuhanzi Mr Willy yakoze indirimbo izifashisha mu kwamamaza Perezida Kagame







Umuhanzi nyarwanda Mr Willy, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yifuza kuzakoresha mu gihe hazaba hatangiye ibikorwa byo kwamamaza Perezida wa Repubulika Paul Kagame.


Umuhanzi Mr Willy yiteguye gukora n'izindi ndirimbo vuba.


Impamvu uyu muhanzi agaragaza ko yamuteye guhera ku ndirimbo zijyanye n'amatora, avuga ko byatewe n'uko Perezida Paul Kagame yagaragaje impinduka zikomeye mu guteza imbere U Rwanda, nyuma ya Jenocide yakorewe abatutsi muri mata 1994.


Yagize ati " Nararebye nsanga nanjye nk'umunyarwanda uzi aho navuye ndetse naho nifuza kugana. kandi nzi neza ko Perezida Kagane ariwe wagize uruhare rukomeye mukuba u Rwanda rugeze kuri uru rwego rugezeho uyu munsi, mfata umwanzuro wo gukora iyi ndirimbo imutaka ibigwi kugira ngo nabatazi ibigwi bye babimenye bityo bazanamuhundagazeho amajwi mugihe cy'amatora."



Usibye kuba ahereye ku ndirimbo zijyanye n'amatora, uyu muhanzi atangaza ko agiye gukora n'izindi ndirimbo zijyanye n'ubuzima busanzwe ariko akibanda ku njyana ya Afro Beat.


agasaba abakunzi ba muzika nyarwanda ku mushyigikira mubikorwa bye bya muzika  ndetse no kuzatora neza mu matora y'umukuru w'igihugu ateganijwe mu Rwanda mu kwezi kwa Munani muri uyu mwaka, bagahitamo umuyobozi ubabereye.




106 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content