Irwanda

Bruce Melodie azaririmbana n’ibihangage muri afurika







Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melody yabaye umuhanzi wa mbere ukomoka mu Rwanda watumiwe mu bakomeye muri Afurika bagomba kuzaririmba mu kiganiro cy’umuziki cya Coke Studio.

Bruce Melody yageze mu Mujyi wa Nairobi ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2017. yatangaje ko yamaze kwakirwa n’ubuyobozi bwa Coke Studio muri Kenya ndetse ngo yamaze guhuzwa n’umuhanzi bazaririmbana.

Coke Studio ni umushinga ukomeye ugamije guteza imbere umuziki, watangirijwe muri Brazil mu 2007 nyuma uza no kugezwa mu bindi bihugu bitandukanye Pakistan, u Buhinde naho muri Afurika watangijwe mu 2013.

Coke Studio ku Mugabane wa Afurika ihuza abahanzi bakunzwe kandi bafite ubuhanga bwihariye mu bihugu byabo bagahurizwa hamwe kugira ngo baririmbane babe banakorana umushinga w’indirimbo mu rwego rwo kuvanaho inzitizi zituma abahanzi bakizamuka badahura n’abamaze kubaka izina ku Isi.

Bruce Melody yakomeje avuga ko iminsi irindwi azamara muri Kenya azaba ari mu bikorwa byo gufata amajwi n’amashusho y’indirimbo afatanyije n’umuraperi wo muri Kenya witwa Khaligraph, iyi niyo izerekanwa muri iki kiganiro gitambuka kuri Televiziyo na Radio zo mu bihugu 25 bya Afurika.

Yagize ati “Ubu tugiye gutangira gufata amajwi n’amashusho, hanyuma igihe nikigera hagati ya Nyakanga cyangwa Kanama nibwo bazabicisha mu itangazamakuru. Coke Studio izamara ibyumweru 12 ariko njyewe hano nzahamara icyumweru kimmwe hanyuma ngaruke mu Rwanda.”

Yongeraho ati “Hanyuma dukora indirimbo zitandukanye ariko njye umuhanzi turi gukorana ubu yitwa Khaligraph Jones wo muri Kenya, ni we muraperi ugezweho inaha […] Hanyuma hari n’indirimbo tuzakorana n’abahanzi bose batumiwe uyu mwaka.”

Producer ukomeye muri Afurika y’Epfo witwa Darlington Chikwewo[uzwi cyane nka Young DLC] yageze muri Kenya, ni we uzatunganya indirimbo z’aba bahanzi, azamara ibyumweru icumi muri Kenya.




172 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content