Irwanda

Ikigereranyo ku misoro yishyurwa mu Rwanda ugereranyije n’ahandi ku Isi







Nk’igihugu cyifuza kugera ku iterambere ryihuse kandi rirambye, u Rwanda narwo ntirwasigaye inyuma mu kuyikusanya no guharanira ko nta wayinyereza binyuze mu gushyiraho uburyo buhamye bwo kubikurikirana.

Hari benshi ariko usanga bavuga ko imisoro yishyurwa mu Rwanda ari umurengera, aho nk’umusoro ku nyungu yinjijwe n’ibigo by’ubucuruzi ari 30%, mu gihe umuntu ku giti asora guhera 3% bitewe na yo yinjiza.


Hari ibihugu ariko byishyuza umusoro ku nyungu uruta cyane utangwa mu Rwanda, ku buryo hari n’ibiri hejuru ya 50%.

Muri Afurika na ho hari abishyura umusoro ku nyungu uri hejuru ugereranyije n’u Rwanda, aho twavuga nka Chad na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byishyuza 35%.

Urubuga World Atlas rwifashishije amakuru atandukanye yakusanyijwe n’Inama Mpuzamahanga yita ku Bukungu (WEF), maze rukora urutonde rugaragaza ibihugu 10 bifite imisoro iri hejuru cyane, ugereranyije n’ahandi ku isi.

1.Aruba

Ku mwanya wa mbere w’ibihugu byaka umusoro uri hejuru ku isi, haza Aruba ibarizwa mu Bwami bw’u Buholandi.

Muri iki gihugu gifite abaturage binjiza amafaranga menshi ugereranyije n’abandi batuye mu birwa bya Caraïbes, umusoro ku nyungu ni 58.95%.

2.Suède

Ku mwanya wa kabiri haza Suède aho umusoro ku nyungu ari 56.6%; ni na cyo gihugu cya mbere gifite umusoro uri hejuru ku mugabane w’u Burayi.

3.Denmark

Uru rutonde kandi rugaragaraho Denmark yaka umusoro ku nyungu ungana na 55.3%.

Hari abagaragaza ko imisoro ihanitse muri iki gihugu, iterwa no kuba gituwe n’abaturage bake kuko ari 5 748 769. Ibi ariko ngo bituma gahunda zijyanye n’imibereho myiza zigera ku baturage bose.

4. U Buholandi

Kuri uru rutonde kandi hagaragaraho u Bwami bw’u Buholandi, busanzwe buzwi cyane ku buhinzi bw’indabo n’icyambu kinyuraho ibicuruzwa byinshi.

Muri iki gihugu, umusoro ku nyungu uri kuri 52%.

5.U Bubiligi

Ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwakozwe na World Atlas, haza u Bubiligi, aho umusoro ku nyungu muri iki gihugu gituwe na miliyoni zisaga 12 z’abaturage ari 50%.

6. Autriche

Kuri uru rutonde hagaragaraho Autriche, aho muri iki gihugu gituwe n’abagera kuri miliyoni umunani kiza mu byaka umusoro uri hejuru ku mugabane w’u Burayi.

Muri Autriche umuntu uhembwa umushahara wa $74 442, utanga umusoro ungana na 50% byayo.

7. U Buyapani

U Buyapani nabwo buri mu bihugu byaka umusoro uhanitse ugereranyije n’ahandi ku isi, aho bisoreshwa 50% by’ayo umuntu yinjije.

Kuba kandi iki gihugu kiri mu byambere bifite inganda zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga n’imodoka ku mugabane wa Aziya, bituma Leta yinjiza amafaranga menshi avuye mu misoro.

8.U Bwongereza

Ku mwanya munani haza u Bwongereza busoresha 50%, igihe umuntu yinjije amafaranga ari hejuru ya $234 484. Ni mu gihe abinjiza munsi y’ibihumbi 14 by’amadorali bo basonerwa ntibasoreshwe.

9.Finland

Iki gihugu kimaze kumenyekana cyane kubera amavugurura atandukanye cyagiye gikora mu byiciro bitandukanye birimo ibikorwaremezo by’amashuri, no kuzamura umushahara wa mwalimu cyaka umusaruro wa 49.2%, igihe umuntu yinjije amafaranga ari hejuru ya $87,222.

10.Ireland

Ikindi gihugu kiza kuri uru rutonde ni Ireland aho umuturage winjije amafaranga ari hejuru ya $40,696, atanga umusoro ungana na 48%.




294 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content