Irwanda

Umugore yakubise umugabo we ubwo bari mu birori by’ubukwe







Umugabo witwa Vishal Kumar Sonu w’imyaka 42 wo mu Buhinde ubwo yari mu birori byo gushyingirwa n’umugore wa 2 yahuye n’uruva gusenya aho umugore we wa mbere yamukubise maze ibyari ibirori bigahinduka intambara.



Abantu bari batashye ubukwe bwa Vishal Kumar Sonu batunguwe no kubona ibyari ibirori bihinduka imirwano ubwo umugore witwa Rakhi yafataga mu mashati uyu mugabo avuga ko ashyingiwe n’undi mugore mu gihe akimufata nk’umugabo we kuko batasabye gatanya.


Uyu mugore Rakhi ufitanye umwana w’umuhungu w’imyaka 13 na Vishal Kumar Sonu yavugaga ko ubu bukwe butagomba kuba kuko mu mategeko bigaragara ko afite undi mugore.

Uyu mugabo Vishal Kumar Sonu, amaze kubona ko bimukomeranye yatangiye kwisobanura ku bo mu muryango w’umugore bari bashyingiranwe ababwira ko Rakhi batandukanye kera kandi ko afite n’ibyangombwa by’ubutane.


Bidatinze Polisi yahise ihagera maze ihoshya imirwano.


Abo mu muryango w’umukobwa wari washyingiranwe na Vishal Kumar Sonu baje kugira uburakari maze bafatana mu mashati na bo mu muryango w’uyu mugabo haza kwitabazwa polisi yo kuri sitasiyo ya Ludhiana.

Pawan Kumar uvukana na Rakhi yavuze ko Vishal Kumar Sonu yabanaga n’uyu mushiki we kandi ko bamaranye imyaka 14, anongeraho ko icyatumye amwirukana ngo ari uko nta kazi yagiraga .




315 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content