Irwanda

Bayern Munich yahaye Arsenal isomo rya ruhago







Ikipe ya Bayern Munich yanyagiye ikipe ya Arsenal imvura y’ibitego 5-1 ihita inasezererwa mu irushanwa rya Champions league. Uyu mukino watangiye ikipe ya Arsenal irusha Bayern ku buryo bugaragara ku buryo byaje no kuyihesha amahirwe yo kubona igitego kimwe cyatsinzwe na Walkott ku munota wa 20 w’igice cya mbere.

 Umukino wakomeje Bayern irushwa amakipe yombi ajya kuruhuka ari igitego kimwe n’ubundi, gusa mu gice cya kabiri iyi kipe yaje isa nk’iyariye amavubi maze ku munota wa 55 Lewandowski afungura izamu ku ikosa ryari rikozwe na Konscielny. 

Iryo kosa ryavuyemo Penalty ryaje gutuma uyu musore ahabwa ikarita y’umuhonda yiyongera kuyo yari yahawe maze ahabwa itukura niko kuva mu kibuga maze ikibuga gisa naho cyihariwe na Bayern ibitego si ukujyamo umusubirizo bisa naho nta muzamu urimo. Ku munota wa 68 Roben yaje gutsinda ikindi gitego bidatinze nyuma y’iminota 10 Dougras Costa aba atsinze ikindi gitego, bitarambiranye ku munotawa 80 Vidal atsinda icya 4 nyuma gato ku munota wa 85 aba yongeyemo icya gatanu cy’agashinguracumu Arsenal iba isebeye imbere y’abafana ku kibuga cyayo. 

Ibi byaje bikurikira umukino wabanje wari wahuje aya makipe yombi, aho Bayern Munich n’ubundi yari yanyagiye Arsenal ibitego 5-1 bituma isa n’itaye ikizere ibintu byaje no kwigaragaza. Imbere mu bafana ba Arsenal icyakomeje kugaragara n’ibitambaro byari byanditseho ko badashaka umutoza Arsene Wenger bamushinja kwica ikipe akayigeza aharindimuka kugeza ubwo byanditswe mu mateka ko ikipe yabo itsinzwe ibitego 10 mu mukino ubanza n’uwo kwishyura .



152 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content