Irwanda

Handball:Impinduka mu irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20







Irushanwa rya Handball ry’igikombe cy’Afurika ku batarengeje imyaka 20 ryagombaga kuba muri Werurwe ntirikibaye, ryimuriwe tariki ya 22 Gicurasi 2017.

Ngarambe Jean Paul, Umunyamabanga Mukuru mu ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda yagize ati “ Aya marushanwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa handball muri Afurika (Confederation Africaine de Handball) (CAHB) yamaze guhindura amatiriki,ukwezi ndetse naho rizabera kuko rizakinirwa muri Mozambique”.

Avuga ko imyiteguro yari iteganyijwe ku ikipe y’igihugu mu ntangiro z’uku kwezi nayo yimuwe ikazaba mu mpera za Mata kugeza muri Gicurasi aho ikipe azaba yitegura kwerekeza muri Mozambique.

Uko ikipe y’igihugu yitwaye mu mikino yo guhantanira itike yo kwitabira igikombe cy’Afurika mu irushanwa ryiswe “Challenge Trophy” ryabereye muri Uganda

Umukino wa mbere u Rwanda rwatsinze Sudani y’Epfo ku bitego 44- 30.

Umukino wa kabiri u Rwanda rwatsinze Uganda ibitego 44-29.

Umukino wa gatatu u Rwanda rwatsinze u Burundi ibitego 47-21.

Ku mukino wa nyuma u Rwanda rusezerera Uganda ku bitego 38 kuri 32.

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe atandatu aturutse mu bihugu by’Afurika.

Ikipe izegukana iri rushanwa rizabera muri Mozambique izahita ibona itike yo kwizabira imikino ya Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani muri 2020.

 




143 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content