Irwanda

Rubavu:Impanuka y’imodoka ihitanye babiri







Ahitwa i Nyakiliba mu Karere ka Rubavu habereye impanuka mukanya  kuri uyu wa 2 Werurwe 2017 ihitana abantu babiri abandi bane barakomereka bikabije.

Ni imodoka y’ ikamyoneti yari yikoreye umucanga iwujyanye Gisenyi iva Musanze.

Ababonye iyi mpanuka bemeza ko yatewe no kubura feri kuko ngo yanyuze ku gasanteri ka Bazirete yiruka cyane kandi igenda izungazunga.

Abaguye muri iyi mpanuka nkuko byagaragaye ku byangombwa babasanganye ni Rutsitsi Olivier utuye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu na Rudasingwa Jean Claude wo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye mu Mujyi wa Kigali.

Umwe mu babonye iyi mpanuka yagize ati ” Twabonye imodoka yizengurukaho yiruka cyane hashize akanya tubona iribirinduye, yikubita hasi tugiye kureba dusanga  babiri bamaze gupfa abandi bane barakomereka cyane.

Umuvugizi wa polisi w’Ishami rishinzwe umutekano mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda we yadutangarije ko ataramenya iby’iyi mpanuka ko agiye gukurikirana akamenya uko byagenze. Ati” Kugeza ubu sindabimenya, reka nkurikirane amakuru ndababwira”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Nyakiliba Nzitabakuze Jean avuga ko abantu babiri ari bo bitabye imana mu gihe abandi bane bahise bajyanwa ku bitaro bya Gisenyi.




215 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content