Impuguke
zo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC) ziri kwiga uko
ibicuruzwa by’ibinyampeke bigengwa n’amabwiriza amwe y’ubuziranenge mu karere,
bikoroshya ubucuruzi bwabyo.
Izo
mpuguke zireba iby’ubuziranenge zateraniye mu nama y’iminsi itatu i Kigali,
kuva kuwa 28 Gashyantare 2017, ziga ku mabwirizwa y’ubuziranenge mu icuruzwa
ry’ibigori, ifu yabyo, ingano n’ifu yayo, ifu y’uburo, ifu y’amasaka, umuceri hakiyongeraho
ibishyimbo na soya.
Iyi
nama ije ikurikira iyabereye iMombasa muri Kenya muri Gashyantare 2016,
yateguwe n’Ikigo kitegamiye kuri leta cyita ku binyampeke muri EAC (EAGC).
Umuyobozi
mukuru wa EAGC, Gérad Makau Masila, yavuze ko hakenewe ko ibihugu bigize EAC
bigomba guhuza amabwiriza y’ubuziranenge bw’ibinyampeke kugira ngo byihutishe
iterambere ry’ubucuruzi bwabyo mu karere.
Byitezwe
ko iyi nama izarangira hagiyeho amabwiriza rusange agenga ubuziranenge muri
EAC, ku buryo niba hari kawunga iturutse muri Uganda itagera mu Rwanda ngo
inengwe kandi aho ituruka nta kibazo yari ifite cy’ubuziranenge.
Mukunzi
Antoine wari uhagarariye Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’ubuziranenge mu Rwanda mu
itangizwa ry’iyi nama i Kigali, yishimiye ibikorwa by’izi mpuguke, avuga ko
bizanateza imbere abahinzi n’abacuruzi b’aka karere, hakanacuruzwa ibidashobora
kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Ati
“Mikorobe (Microbe) yitwa Aflatoxin iribwa mu binyampeke bitujuje ubuziranenge
izirindwa burundu.”
Uhagarariye
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Willy Musinguzi, na we yishimiye ko iyi nama
izarangira hakozwe amabwiriza y’ubuziranenge y’ibinyampeke, bikazazana umwuka
mushya mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.
Uretse
iby’ubuziranenge, Umuyobozi Mukuru wa EAGC, Gerad Macau Masila, yerekanye ko
uyu muryango ufite intego yo guteza imbere abahinzi, ati “Tugamije gufasha
abikorera gutera imbere. Turebera hafi abacuruzi b’ibinyampeke n’abahinzi
babyo. Dufasha ba rwiyemezamirimo mu binyampeke bari mu nzira yo gutangira
imishinga yabo. Uretse ibihugu bitandatu bigize EAC turi no muri Ethiopia,
Congo Kinshasa, Somalia na Malawi.”
226 Views
Kwamamaza