Irwanda

Umuhanzikazi Desange, amaraso mashya muri muzika Nyarwanda







Amazina ye yiswe n’ababyeyi yitwa Uwamahoro Desange. Akaba akoresha izina rya Desange muri muzika, uyu muhanzikazi yashyize ahagaragara indirimbo ye ya mbere yise Mfata, aho muri iyi ndirimbo humvikanamo andi majwi y’abandi bahanzi bafite amazina akomeye hano mu Rwanda aribo Aime Bluestone ndetse na Lil –G,akaba ari indirimbo yakozwe na Junior multi-System.



Umuhanzikazi Desange yavutse ahagana mu mwaka 1996, avukira mu murenge wa Kacyiru, mukarere ka Gasabo, Ubu akaba atuye ku mugabane w’Iburayi mu gihugu cya Finland.



Uyu muhanzi akaba yashyize ahagaragara indirimbo ye yise mfata ndetse anatangaza ko yinjiye muri muzika afite imbaraga nyinshi kugira ngo akomeze gutambutsa ubutumwa bugamije kubaka sosiyete nyarwanda binyuze mubihangano bye.

Yagize ati” Uyu niwo mwanya wo kugira ngo ngaragarize abanyarwanda bose impano yanjye y’ubuhanzi, ari nako nkomeza gukora impinduka zikomeye mukubaka sosiyete nyarwanda binyuze mu bihangano byanjye.“



Akomeza atangaza ko afite indirimbo nyinshi zanditse kuburyo mu minsi ya vuba nazo ari butangire kuzitunganya muri studio, kugira ngo bimworohere no gutangira kwitabira ibitaramo bitandukanye bitegurwa n’abanyarwanda baba muri Finland, dore ko nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo ye yise mfata hari abatangiye kumusaba kuzitabira ibitaramo bateguye.


Desange arasaba abanyarwanda bose ku mushyigikira basaba indirimbo ye ku ma Radio atandukanye akorera mu Rwanda, kugira ngo akomeze kwamamara ndetse akanabizeza ko nawe atazabatenguha kuko azakomeza ku bagezaho ibihangano birimo ubutumwa ndetse biryoheye amatwi.

 

Fungura iyi link wumve indirimbo mfata By Desange  Ft Aime blueston+Lil -G


https://www.youtube.com/watch?v=KhVe941jNso&feature=share




185 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content