Irwanda

Kigali: Gitifu n’abamwungirije bafunzwe bakurikiranyweho ubujura.







Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nkusi mu murenge wa Jari mu karere ka Gasabo ko mu mujyi wa Kigali, afunganywe n’abandi bayobozi bane bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bw’ibikoresho bitandukanye birimo amabati, imifuka ya sima ndetse n’ingorofani.

SP Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, yatangarije ikinyamakuru Irwanda.rw ko aba bayobozi koko batawe muri yombi bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata mu mujyi wa Kigali, bose bakaba bakurikiranyweho kwiba amabati yari mu bubiko (stock) bw’umurenge buherereye mu kagari ka Nkusi, ndetse bagatwara n’imifuka ya sima hamwe n’ingorofani.

Muri aba bafunzwe harimo umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nkusi witwa Munyaneza Gaspard, ushinzwe iterambere mu kagari witwa Ngwabije Moise, uwitwa Niyoyita ushinzwe umutekano mu kagari n’umuyobozi w’umudugudu witwa Maniragaba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, avuga ko iperereza rikomeje kugirango hamenyekane niba nta n’ibindi byaba byaribwe cyangwa niba nta bandi baba baragize uruhare muri ubwo bujura bwabayemo kunyereza umutungo wa Leta.




223 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content