Irwanda

Kigali: Abazunguzayi n’abaguzi batangiye gufatwa bagacibwa amande utayabonye agafungwa.







Icyemezo Umujyi wa Kigali wafashe mu mwaka ushize cyo guhana abacururiza mu muhanda n’ababagurira cyatangiye gushyirwa mu bikorwa, abagera kuri 50 barafatwa bacibwa amande.

Amabwiriza y’Umujyi wa Kigali ateganye ko umuzunguzayi n’umukiriya we bafashwe, buri wese acibwa ihazabu ingana n’amafaranga ibihumbi 10,000, n’ibyo bicuruzwa bakabyamburwa.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Mutarama 2017, ni ko byagenze muri Gare ya Nyabugogo, inzego zishinzwe umutekano zifata abazunguzayi n’ababagurira, utanze amande akarekurwa.

Nubwo bimaze iminsi bivugwa, hari abakiriya b’abazunguzayi batakambaga ngo barekurwe ntibari babizi.

Umujyi wa Kigali wafashe ingamba zikaze zo guca ubuzunguzayi, hagenda hubakwa amasoko hirya no hino nubwo abakeneye ibibaznza bose batarabibona.

Ku byerekeye abazunguzayi b’abamasayi bakunze kugaragara bakora ubucuruzi butemewe bwo mu muhanda, Umujyi wa Kigali watangaje ko iki kibazo cyo kizakemurwa binyuze muri dipolomasi, ukavugana n’Ambasade y’igihugu bakomokamo ikorera mu Rwanda.


JPEG - 387.3 kb
Abazunguzayi n’abakiriya babo batangiye gufatanwa
Abazunguzayi batangiye gufatanwa n'abakiriya babo



Iyinkuru tuyikesha igihe.com



302 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content