Irwanda

Ese Koko Perezida Habyarimana nawe yishwe n’Afaransa? Menya abandi ba perezida bicishijwe nabo.







Kuva igihe hariho inkumbiri yo gutanga ubwigenge ku bihugu bya Afurika, igihugu cy’u Bufaransa cyagiye gitungwa agatoki kuba inyuma y’ubwicanyi bwakorewe bamwe mu baperezida b’ibihugu bya Afurika buhereye ku abo mu byo bwakoroneje, inshuti zabwo n’abandi.

Kuva mu mwaka w’1962, hari urutonde rugaragaraho abaperezida ba Afurika bashinjwa Ubufaransa, harimo na Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana wari inshuti magara na Francois Mitterrand wabuyoboraga.

Hari bamwe bwirengeje bari inshuti za bwo hari n’abandi bushinjwa kwica kubera kububangamira mu mugambi wabwo wo gushaka gukoloniza Afurika muri sisitemi nshya.

Muri aba baperezida bagiye bicwa ku bwo kubangamira inyungu z’u Bufaransa, hazamo nka Col Moumar Gaddafi wa Libya, Thomas Sankara wo muri Burkina faso,…

Ubufaransa bwagiye bukoresha ibinyamakuru bikomeye byo muri iki gihugu n’ibindi bitandukanye byo ku isi, bikangisha abaturage ubuyobozi ubundi bukanabaryanisha, rimwe na rimwe bugatera ingabo mu bitugu amashyaka ya (opposition), amashyaka atavuga rumwe na Leta, kera kabaye inkuru igakwira isi ko Perezida runaka yishwe n’abaturage cyangwa se inyeshyamba zamwivuganye, iperereza ryakorwa Ubufaransa bugatungwa agatoki ko aribwo bwari bubyihishe inyuma.

Uretse ibi kandi, hari Coup d’Etat nyinshi zagiye zikorwa mu bihugu nyuma Ubufaransa bukavugwa ko aribwo bwaziteguye, aha twatanga urugero rwa Coup d’Etat Blaise Compaore yakoreye Thomas Sankara, uruhare runini hejuru ya 90% rushyirwa ku mutwe wa Mitterand w’u Bufaransa mu 1987.

Byatangajwe kenshi ko Sankara nta kindi yazize uretse gushaka ubwigenge bwuzuye bw’igihugu cya Burkina Faso ndetse akanaba impirimbanyi ya Demokarasi,  ariko Ubufaransa ntibwabyumva,birangira yishwe akiri muto ku myaka 37.

N’ubwo Blaise Compaore yakoreshejwe n’Abafaransa bakica Sankara, aba bombi (Sankara & Compaore) bari inshuti magara, gusa Compaore nawe uko imyaka yagiye yicuma ari perezida w’iki gihugu amaraso ya mucuti we yakomeje kumukurikirana na n’ubu.

Habyarimana Juvenal w’u Rwanda, yari inshuti magara y’Ubufaransa bigeze naho n’umutekano we wasaga nkaho urinzwe n’abasirikare b’Ubufaransa n’abandi b’u Rwanda batorejwe iyo mu Bufaransa,indege yagendagamo itwarwa n’abapilote b’Abafaransa,… ariko tariki ya 6 Mata 1994, ubwo indege yahanurwaga, Ubufaransa bwatunzwe agatoki nubwo nabwo bwongeye bugashaka kubihirikira ku basirikare b’Inkotanyi.

Iyi ndege Habyarimana yarasiwemo yari kumwe na Perezida w’u Burundi Ntaryamira Cyprien. Mu gihe uwishe Habyarimana atari yamenyekana n’uwishe uyu w’u Burundi ntiyamenyekana, ubu agasanduku ko mu ndege kaba kabitse ibintu byose biba byakorewe mu ndege (boite noire), na n’ubu kari mu maboko y’Abafaransa.

Perezida Richard Ratsimandrava, yayoboye  Madagascar icyumweru kimwe, akaba yari afite ipeti rya Colonel, uyu muperezida ibyo yakorewe ni agahomamunwa.

Uyu muperezida yicaye ku ntebe y’umukuru w’igihugu ku wa 5 Gashyantare 1975 yicwa ku wa 11 Gashyantare uwo mwaka (iminsi 6 gusa yitwa perezida) icyo gihe intambara z’abaturage zavuzaga ubuhuha ndetse binatangazwa ko arizo zamuhitanye ariko Ubufaransa bugashinjwa kuba inyuma y’izo ntambara zamuhitanye.

Urupfu rwashenguye benshi batuye iyi si ya rurema, ni urupfu rwa Col Muammar Gaddafi wishwe ku wa 20 Ukwakira 2011, n’ubu Ubufaransa bukaba bugishinjwa urupfu rwe mu gihe bamwe mu baturage bwari inyuma bamwifuza bitagishobotse.

Gaddafi, nka perezida wari utegetse imyaka isaga 40, urupfu yishwe rw’agashinyaguro rwasigiye benshi intimba ku mitima nk’ikimenyetso kigaragaza ko ibihugu by’ibihangange bigishishikajwe no kwivanga muri politiki y’Abanyafurike, Gaddafi ari nawe muperezida wa Afurika Ubufaransa buheruka gushinjwa gihitana, gusa nawe iby’urupfu rwe biracyari urujijo.

Yishwe abaturage bakoma mu mashyi ariko kugeza iyi saha amaraso ye yabaye umuvumo ku baturage ba Libya, ibyo yari amaze kubagezaho birimo na serivisi z’ubuntu, ubu byahindutse amaraso n’imiborogo. Mu nkuru itaha tuzabagezaho urutonde rw’abandi baperezida Ubufaransa bushinjwa guhitana,




241 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content