Irwanda

Radio Izuba igiye kwibaruka Televiziyo







Mu nteko rusange y’umuryango Adecco yateraniye I Rwamagana, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Mutarama 2017. yagaragaje ibyagezweho muri manda ishize, hatowe abayobozi bashya ba Adecco ndetse hanagaragazwa imwe mu mishanga mishya iteganijwe aho ubuyobozi bwatowe bwatangaje ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2017, Televisiyo Izuba izatangira gukora itwaye asaga miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda.


Abayobozi ba Police n'ingabo nabo bari bitabiriye iyi nteko rusange ya Adecco.


Iyi nteko rusange y’abanyamuryango ba Adecco yatangiye umuyobozi w’uyu muryango Bwana Munyandinda Emmanuel, agaragaza ibikorwa byagezweho muri manda ishize harimo kuba Radio Izuba yaratangiye kugaba amashami mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage no kwegereza abafatanyabikorwa serivisi, aho ubu Radio Izuba yafunguye ishami mu karere ka Rwamagana, mubindi byagezweho harimo kwishyura ibirarane iyi Radio yari ifitiye abakozi bigera kuri miliyoni zisaga 49, hishyuwe n’indi myenda iyi Radio yari ifite, hakemuwe ibibazo byari bishingiye ku mutungo mucye havugururwa ubuyobozi bwa Radio kugira ngo bukomeze gushaka amafaranga ndetse n’ibindi.


Uhereye iburyo Ndamage Silas watorewe kuba umubitsi, Karasira Theophile na Gahamanyi Jules Batorewe kuba abajyanama.


Nyuma yo kugaragaza ibyagezweho hakurikiyeho igikorwa cyo gutora abandi bayobozi bashya ba Adecco basimbura abari basanzwe bayobora uyu muryango.


Ku mwanya w’umuyobozi wa Adecco, Munyandinda Emmanuel yongeye kugirirwa ikizere n’abanyamuryango b’uyu muryango atorerwa kuyobora uyu muryango.



Umuyobozi w’ungirije wa Adecco hatowe Mugabo John.


Ku mwanya w’umubitsi hatowe Ndamage Silas.


Ku mwanya w’umunyamabanga hatowe Byukusenge Madaleine.



Ku mwanya w’abajyanama hatowe Gahamanyi Jules, Nambaje Apholodise, Karasira Theophile, Ayanone Solange, Mupenzi George, Gahongayire Jeanette ndetse n’ Uwimana Nehemie.


Ku mwanya w’abagize Komite Ngenzuzi hatowe Ingabire Anne Marie, Isabwe Vedaste ndetse na Murayire Protais.



Naho Ku mwanya wabagize komite nkemurampaka hatowe Musenyeri Ntazinda, Nzabamwita, Ndetse na Musangwa Sigfried.



Nyuma yuko yongeye kugiririrwa ikizere n’abanyamuryango ba Adecco kugira ngo ayobore uyu muryango Munyandinda Emmanuel, yashimiye abamugiriye ikizere ndetse anabizeza ko inshingano bahawe biteguye kuzubahiriza afatanije n’abagenzi be batowe.


Uhereye iburyo Munyandinda Emmanuel wongeye gutorerwa kuyobora Adecco, Hagati ni Murayire Protais, akurikiwe na Musenyeri Ntazinda.


Yakomeje agaragaza bimwe mubikorwa bateganya muri iyi manda nshya batorewe harimo kunoza imikoranire n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo hahurizwe hamwe imbaraga bityo iterambere ry’i Ntara y’Iburasirazuba rikomeze kugerwaho ndetse mu mpera z’uyu mwaka hazatangizwa umushinga wa Televiziyo Izuba.

Yagize ati “ Muri iyi manda ibikorwa byihutirwa cyane tuzakora harimo ibijyanye no kunoza imikoranire n’abafatanyabikorwa batandukanye ndetse tuzanatera intambwe twunganire Radio yacu  maze dutangize umushinga wa televiziyo, uyu mushinga dufite ikizere ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2017 igomba kuba yatangiye gukora kuko twamaze gukora Busness Plan, agaciro kibizakenerwa karagenwe, ubu dukomeje no gushakisha andi mafaranga kugira ngo uyu mushinga uzatangire neza kandi Televiziyo Izuba ikazatangira iri kurwego rwiza.”


Muzungu Gerard, wari uhagarariye ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, yatangaje ko ubuyobozi bw’i Ntara y’ Iburasizuba ndetse n’uturere muri rusange bazakomeza gushyingikira ibikorwa bya Radio Izuba kugira ngo ikomeze kugera ku ntego zayo nka Radio ikorera mu baturage rwagati.


Muzungu Gerard wari uhagarariye ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba.


Yakomeje ashimira komite icyuye igihe kuruhare yagize mugukemura ibibazo Radio Izuba yari ifite ndetse anakomeza ashimira Uruhare rukomeye iyi Radio igira mu iterambere ry’I Ntara, aho igeza amakuru n’ibiganiro bifitiye akamaro abaturage ndetse ikanafasha inzego z’ubuyobozi kugeza kubaturage gahunda zitandukanye z’igihugu.


Muzee Kanyankore Claver nawe yari yitabiriye inteko rusange ya Adecco.


Uhereye iburyo Mugabo John watorewe kuba umuyobozi w'ungirije wa Adecco, akurikiwe n'

Uwimana Nehemie, Isabwe Vedaste ndetse na Gahamanyi Jules.


Mupenzi George umuyobozi w'akarere ka nyagatare iburyo, akurikiwe na Gahongayire Jeanette uyobora AVEGA muri East, Akurikiwe na Nirere Madaleine akurikiwe na Ayanone Solange .


Nyuma y'iyi nteko abanyamuryango ba ADECCO baganira ku iterambere rya Radio Izuba.


Abanyamuryango ba ADECCO bari bitabiriye inteko rusange yateranye kuri uyu wa Gatandatu.


Muri iyi nteko hifujwe ko Radio Izuba yanakomeza kugaba andi mashami mu turere dutandukanye tugize I Ntara y’Iburasirazuba, kugira ngo ikomeze kwegera abaturage.

Umuryango Adecco washinze Radio Izuba ahagana mu mwaka wa 2004, ufite intego zo gukomeza gufasha abanyarwanda kugera ku iterambere hifashishijwe umuyoboro w’Itangazamakuru.


Radio Izuba ikaba ikorera mu murenge wa Kibungo, mukarere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba ikaba ivugira ku murongo 100Mhz.

 

 




293 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content