Irwanda

Nyarugenge: Umugabo yatamajwe agiye gusezerana bwa kabiri nundi mukobwa uzwi cyane mu mujyi wa kigali.







Ubukwe bwa Louise Mukasekuru na Nzamwita Alex bari biteguye gusezerana mu Murenge bwaburijwemo, nyuma y’aho abo mu muryango w’umugabo batanze amakuru ko afite umugore basezeranye mu 2005.

Amarira n’agahinda, kwifata ku munwa, uburakari n’umujinya hamwe n’ibitwenge kuri bamwe, nibyo byari biri ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 5 Mutarama 2017, nyuma y’uko ubukwe bwari bugiye kuhabera bwapfuye ku munota wa nyuma, hakavumburwa ubutekamitwe n’amanyanga yakozwe n’umugabo wari ugiye gusezerana kandi asanzwe afite abandi bagore babiri n’abana bane, ndetse bikarangira ahise anafungwa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Mutarama 2017,ni bwo aba bageni baribabukereye n’ababaherekeje biteguwe gusezerana kubana nk’umugabo n’umugore imbere y’amategeko.

Gusa ibi ntibyaje kubahira kuko umuryango w’umugabo wahise ubyitambikamo utanga amakuru ko Nzamwita afite undi mugore mu murenge wa Gshonga wo mu Karere ka Rusizi ndetse banabyaranye abana batandatu.


Aya makuru akimara gutangwa ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara bwahise buhamagara ubw’Umurenge wa Gashonga bivugwa ko ari wo Nzamwita yasezeraniyemo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo avuga ko agiye kubisuzuma mu madosiye kugira ngo abahe igisubizo.

Hagati aho ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari basezeraniyemo kari mu murenge wa Gashonga we yahise yemeza ko Nzamwita afite umugore basezeraniye i Rusizi mu buryo bwemewe n’amategeko.


Ibi byatumye ubuyobozi bw’uwo murenge buhita bufata icyemezo cyo gusubika ubukwe bukaba bushobora gusubukurwa bumaze kubona izo mpapuro.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara Serge Ruzima we yabwiye IRWANDA.RW ko babaye bahagarikije ubu bukwe ndetse bazasezeranya Nzamwita na Mukasekuru igihe bazaba babonye ko uwo mugabo nta wundi mugore afite basezeranye imbere y’amategeko.


Yagize ati “ Kubihagarika byatewe n’uko umuryango w’umugabo urimo barumuna be babyitambitsemo bavuga ko mukuru wabo afite undi mugore basezeraniye i Rusizi, tuganira n’uwo mugore bavuga ko basezeranye na we arabitwemerera ndetse anavuga ko afite ibyemezo bibigaragaza.”


Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara buzasezeranya Nzamwita na Mukasekuru nyuma yo kwibonera ibimenyetso biturutse mu murenge wa Gashonga bigaragaza ko batasezeranye.


Ibintu byahise bihindura isura, abantu bagwa mu kantu bamwe batangira kurira abandi umutima urabasimbuka ibyari ubukwe bihinduka induru, maze ubuyobozi bw’umurenge wa Kimisagara bubajyana mu kindi cyumba cy’ibiro, abandi bageni barasezerana. Abantu barushijeho kuba benshi aha ku Kimisagara, hategerejwe umwanzuro ufatwa. Inshuti n’abo mu muryango wa Mukasekuru Louise bakunda kwita Nyampinga, twaganiriye mu gihe aba bageni bari bakiri mu cyumba cy’ibiro by’umurenge, maze batangaza bimwe mu byabanjirije ubu bukwe.


Iyi ni ifoto iriho Nzamwita Felix n’umugore we w’isezerano yasize mu karere ka Rusizi. Aha ni ku munsi w’ubukwe, barimo kubatwikurura.


N’agahinda kenshi bamwe banarira, batangaje ko uyu mugabo nta kintu na kimwe yari afite nta n’icyo yatanze mu myiteguro y’ubukwe, ahubwo ngo umukobwa ni we wamuhaye amafaranga kugeza no ku yaguzwe imyenda y’ubukwe uyu musore yari yambaye n’iyo yagombaga kuzambara kuwa Gatandatu mu mihango yo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana. Bavuga ko Nyampinga yari afite inzu, ndetse akaba yari afite na moto yakoreraga amafaranga, iyo moto akaba yarayigurishije agaha umusore amafaranga ngo abashe kwitegura ubukwe.


Abantu bari bumiwe, bibazaga ibyabaye bamwe ukabona babifata nk’inzozi.


Undi twaganiriye ni murumuna wa Nzamwita, bahuje ababyeyi bombi. Uyu musore uri mu bazanye ibimenyetso bigaragaza ko umuvandimwe we adakwiye gusezerana, avuga ko yabwiye mukuru we ko ibyo agiye gukora ari amakosa akamunanira, bikagera n’ubwo ashaka nimero ya telefone y’umukobwa na we akabimubwira, ariko akanga kumwumva kuko Nzamwita ngo yari yaramubwiye ko abavandimwe be bamwanga, bakaba badashaka ko banakora ubukwe bavuga ngo ni mugufi. Ngo yari yaramusabye kubima amatwi, amwizeza ko ikibyihishe inyuma ari uko abo mu muryango we bashaka kumwicira ubukwe.


Abashinzwe umutekano bari biteguye, bamusohoye bahita bamufunga bwangu


Hanze y’ibiro by’umurenge abantu bakomezaga kurira cyane abandi bumiwe bagaragaza ko bababaye. Igihe cyaje kugera inzego za Polisi zisohora Nzamwita zimujyana mu cyumba kirimo imfungwa na we baramufunga, ariko kumugezamo byari intambara kuko hari abantu benshi bavugaga ko bashaka kumwikubitira bakamwihanira, ndetse hari n’abavugaga ko atagomba gufungwa yambaye ikote yari yaguriwe n’umukobwa yahemukiye.



Kugeza ubwo umunyamakuru wacu wakurikiranaga iyi nkuru yavaga aha ku murenge wa Kimisagara, Mukasekuru Louise uzwi nka Nyampinga yari akiri imbere mu cyumba cy’ibiro by’umurenge, abantu hanze bakomeza kuvuga ko agahinda kamwishe amarira yabaye menshi, hategerejwe ko abantu babanza kumuganiriza kugirango abashe kwakira ibyamubayeho.




742 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content