Irwanda

Akarere ka Ruhango karimo gushaka abasimbura abayobozi butugari 30 begujwe.







Nyuma yo kweguza abayobozi batandukanye biganjemo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge, akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, nta kuzuyaza kahise gatangira gushaka abayobozi 30 baziba icyuho.

nkuru yo kweguzwa kw’abo bayobozi mu karere ka Ruhango, yatangiye kuvugwa ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 3 Mutarama 2017. Nyuma y’amasaha macye, umuyobozi w’aka karere yahise atangaza ko hakenewe ababasimbura.

Itangazo rihamagarira abantu guhatanira iyi myanya ryashyizweho umukono na Meya Mbabazi François Xavier kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Mutarama 2017, rigaragaza ko aka karere gakeneye abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bagera kuri 23, abashinzwe iterambere (SEDO) 2 ndetse n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bagera kuri 5.

Akarere ka Ruhango niko kari gatahiwe mu cyo ubuyobozi bwita kwegura ku bushake kw’abayobozi mu nzego z’ibanze, nyamara hagaragazwa kenshi ko baba bahatiwe kwandika amabaruwa asaba kwegura, hanyuma uturere tukemeza ko babikoze kubera impamvu zabo bwite.




243 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

Bosco
Ndaje mpatane njye rero



TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content