Irwanda

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko gutura kuri Mars uturutse ku isi bishoboka.







Ubushakashatsi bwagiye bugaragaza ko gutura kuri Mars wari usanzwe utuye ku isi ari ibintu bishoboka cyane, dore ko ngo iyo mibumbe hari ibintu byinshi ihuriyeho, birimo nk’ibihe, ndetse n’umwuka wa Oxygen duhumeka, Umunsi wo ku isi ufite amasaha 24, bimwe mu byo umubumbe w’Isi uhuriyeho n'uwa Mars , kuri Mars nawo ngo ufite amasaha 24 n’iminota 39, kuri mars kandi ngo nabo bagira ibihe by’imvura, izuba ndetse bikaba bigenda bisimburanwa nk'uko bigenda hano ku isi.


Kuba kuri Mars haboneka amazi n’ibimera bimwe na bimwe, ngo ni ikimenyetso ndakuka ko ibinyabuzima (Abantu, inyamaswa ndetse n’ibimera) bishobora kuba aho hantu nta nkomyi.


Umushinga wo kujya gutura kuri Mars watangiwe n’Abanyamerika dore ko ari bo bafatwa nk’inzobere z’ibanze mu by’ubumenyi bw’ikirere, gusa si Abanyamerika bafite uwo mushinga gusa nk’uko byagenze ku mushinga wo kujya mu kwezi, kuko n’Abarusiya, Abongereza, Abanyakoreya ndetse n’Abayapani barakubita agatoki ku kandi bahiganwa na Leta Zunze ubumwe za Amerika, kugera ku mubumbe wa Mars.


Uwitwa Elon Musk, akaba ari umunyafurika y’epfo w’umunyakanada ndetse n’umunyamerika icyarimwe, akaba n’umuyobozi(ceo) wa spaceX, yavuze ko ashaka koroshya urugendo rwo kuri Mars, ndetse ngo rukanahenduka. Yavuze ko afite umushinga uzajya ujyana abantu barenga 100 icyarimwe, bigakorwa mu minsi 30.


Kubwe ngo urugendo ruzajya rumara hagati y’iminsi 80 na 150 bitewe n’uburebure bw’umwaka cyangwa ikoranabuhanga ryakoreshejwe, mu gihe NASA izajya ikoresha amezi icyenda. Aganira Forbes Magazine, Musk yagize ati« Ibyogajuru byacu bizaba bikoranye ubuhanga, nikigera muri orbit, buster izajya igaruka ku isi mu minota 5 ifate ibitoro(essence) maze isubireyo, izajya ivoma inshuro 5 maze icyogajuru cyacu gikomeze noneho cyerekera kuri Mars” Yakomeje avuga ko urugendo ruzaba ruryoshye kuko ngo icyogajuru kizaba kirimo restaurant, ibibuga bya sport, amasoko ndetse n’ibindi.


Ngo abantu bizabafata hagati y’imyaka 40 ni 100 kugirango babe bamaze gutura kuri Mars ku buryo budasubirwaho. Yavuze kandi ko abazajya bumva batabishaka bageze mu nzira cyangwa baragezeyo bafite amahirwe yo kuzajya bahita bagarurwa ku isi ku buryo bwihuse. 




146 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content