Irwanda

Umuhungu w'uwahoze ari minisitri mu Rwanda yajyanywe iwawa, Menya Impanvu.







Umuhanzi  w'umuraperi nyarwanda uzwi ku izina rya P-FLA, ngo yaba yajyanywe mukigo ngorora muco cya Iwawa kugira ngo agororwe areke kuba imbata y'ibiyobyabwenge.

Umusore wa menyakanye cyane muri muzika yo Rwanda nk'umuhanzi  wagaragazaga ko ariwe ushoboye , akaba yaranatinyuye benshi mubahanzi nyarwanda bakinjirabmu njyana ya Hip hop, yakunze kuvugwaho cyane ibijyanye no gukoresha  ibiyobyabwenge bitandukanye dore ko yagiye anatangaza mubihe bitandukanye ko yanafungiwe mu bihugu by'iburayi azira ibiyobyabwenge, nyuma yuko atawe muri yombi na polisi y'u Rwanda mu minsi ishize akurikiranyweho gucuruza ndetse no gukoresha ikiyobyabwenge cya Mugo, ubu uyu muhanzi ngo yamaze kujyanwa mukigo ngororamuco cya Iwawa.

Ubusanzwe uyu musore bivugwako akomoka k'uwigeze kuba  minisitiri w'imari n'igena migambi Bwana Andre Mbumaya ubu uba muri amerika nkuko Pfla ajya abyitangariza.


pfla-1

P Fla yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye ndetse akaba yarigeze no kuba umwe mu basore bari bagize itsinda rya Tuff Gangs.

Uyu muraperi yafashwe na Polisi y’u Rwanda ahita ajyanwa gufungirwa kuri station ya Polisi y’i Nyamirambo aho yari amaze iminsi.

p_fla-5

Amakuru agera ku  kinyamakuru IRwanda.rw, dukesha zimwe munshuti za hafi z'uyu muhanzi zari zimaze iminsi zimusura aho yari afungiwe zemeje ko uyu muraperi yamaze koherezwa mukigo ngororamuco cya Iwawa kugira ngo ajye kugororwa anigishwe uburere mboneragihugu.




806 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content