Irwanda

Umuhanzi The Ben yahinduye amateka yari amaze imyaka 9







Igitaramo cya “East African Party” kiba ku itariki ya 1 ya buri mwaka cyari kimaze imyaka 9, umuhanzi nyamukuru yabaga ari umunyamahanga, ariko ayo mateka Mugisha Benjamin wamamaye ku izina rya The Ben yayahinduye mu gitaramo gikomeye cyabimburiye ibindi muri uyu mwaka wa 2017.


Mu myaka yashize hagiye hatumirwa abahanzi bakomeye nka Fuse ODG wavukiye i Londo mu Bwongereza ariko ababyeyi be bakomoka muri Ghana, Mr Flavour ukomoka muri Nigeria, Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya n’abandi.


Kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Mutarama 2017, iki gitaramo gisoza umwaka cyaberereye muri Parikingi ya Sitade Amahoro (Petit Stade), The Ben yongera kwigaragaza.

The Ben yakiriye umuhanzi Bull dogg ndetse aramuhobera bikomeye.


Muri iki gitaramo, umuhanzi mukuru yari The Ben wari umaze imyaka 6 atabarizwa ku butaka bw’u Rwanda, yaratunguranye ubwo yazanaga abaraperi bahoze mu itsinda rya  Tuff Gangz barimo: Bull Dogg na Green.


The Ben yakiriye umuhanzi Bull dogg na Green p kurubyiniro.


Yasubiyemo indirimbo ze zakunzwe, aririmba z’indi yakoreye muri Amerika.

Nyuma y’aho yagarutse ku ndirimbo  yitwa Zoubeda yigeze guca  ibintu ubwo,  umuhanzi The Ben yarakibarizwa mu Rwanda. Iyi ndirimbo yayikoranye na Kamichi nawe usigaye ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe  z’Amerika.


The Ben yasabye Abayanyarwanda gusenga kuko babonye amahirwe yo kubona ibyamamare mu njyana ya Hip Hop ku rubyiniro.




234 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content