Irwanda

Ikipe ya Rayon Sports itangiranye umwaka ingamba nshya.







Rayon Sports yatangiye umwaka wa 2017 iyoboye urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere yihaye intego zo kugira ngo izabashe kwegukana icyo gikombe.


Umutoza Masoudi Djuma yagize ,ati ” ibyo dusigaje ni byinshi, ariko tugomba gutsinda tugakomerezaho kuyobora izindi”.

Musoudi yemeza ko ikipe iba yiteguye guhura na Rayon Sport, ikora imyitozo ikomeye  mu rwego rwo gushaka gukora ikinyuranyo n’iyi kipe.


Masoudi yavuze ko kuba barangije umwaka bataratsindwa muri shampiyona bibaha icyizere cyo gukomeza bakitwara neza kandi bagatsinda imikino bafite imbere.

Uyu mutoza akomeza atangaza ko bagomba gukomeza kuyobora kugira ngo bazatware igikombe .


Mu mwaka ushize Masoudi yasimbuye Ivan Minnaert wari umutoza mukuru mu gihe yabanje no kuba umwungiriza we.

Masoudi yemeza ko kuva yahabwa amasezeno nk’umutoza mukuru muri iyo kipe bigenda neza kandi biteguye gukomeza kwitwara neza.


Nahimana Shassir ukinira Rayon Sports niwe mukinnyi ufite ibitego byinshi muri shampiyona afite ibitego 10 .

Rayon Sports iri ku mwanya wa 1 n’amanota 49 naho APR FC iyikurikiye ifite amanota 47.

 




198 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

banyangiriki theogene
nubwo yarangije irikumwanya wa mbere ntiyagitwara apr fc kuko ibya rayon turabimenyereye muri retour



TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content