Irwanda

FIFA: U Rwanda rukoze amateka yo gusoza 2016 ruzamuka kurusha andi makipe, rwisanga mu 100 ya mbere







Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni yo yazamutse imyanya myinshi ku rutonde ngarukakwezi rusoza umwaka wa 2016 rwashyizwe hanze na FIFA muri  uyu mwaka 2016.


Kuri uru rutonde ngarukakwezi, u Rwanda rwazamutse imyanya icyenda, ruza ku mwanya wa 92 n’amanota 373, ndetse ni cyo gihugu cyazamutse imyanya myinshi imbere ya Myanmar yazamutse imyanya 7 ndetse na Estonia yazamutse imyanya 6.


Ku rutonde ngarukakwezi rwaherukaga gusohoka mu kwezi gushize, tariki ya 24, Amavubi y’u Rwanda yazamutse imyanya itandatu ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, agera mwanya w’101 n’amanota 336.48, hari nyuma y’uko mu Ukwakira 2016 rwari ku mwanya w’107 nyuma yo kunganyiriza muri Ghana 1-1 mu ntagiriro za Nzeli 2016, ari nabwo Amavubi aheruka umukino mpuzamahanga.


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yatangiye uyu mwaka wa 2016, izamuka imyanya 10 ku rutonde rwa FIFA, igera ku mwanya wa 91 n’amanota 338, hari nyuma yo kwitwara neza muri CECAFA y’ibihugu yabereye muri Ethiopia ubwo bageraga ku mukino wa nyuma bagatsindwa na Uganda Cranes 1-0.




229 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content